Guverinoma mu biganiro n’abikorera ngo bagabanyirizwe ibiciro by’amashanyarazi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 6 Nzeri 2016 saa 02:39
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Benjamin Gasamagera, yatangaje ko bari mu biganiro na guverinoma y’u Rwanda harebwa uko igiciro cy’amashanyarazi cyagabanuka, nyuma y’uko abashoramari benshi bakomeza kugaragaza ko kiri mu bibangamiye ishoramari mu Rwanda.

Muri Kanama 2015 nibwo Ikigo cy’Igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro , RURA, cyatangaje ibiciro bishya by’amazi n’amashanyarazi, inganda n’bakiriya bakoresha umuriro mwinshi bakomeza kwishyura Frw 126 kuri Kilowati, abakoresha umuriro uringaniye hongerwaho 35%, ava ku Frw 134 agera ku Frw 182 kuri kilowati.

Gasamagera yabwiye IGIHE ko muri Afurika y’u Burasirazuba, mu bihugu birimo Uganda, Kenya na Tanzania, u Rwanda ruza imbere mu kugira ibiciro by’amashanyarazi biri hejuru.

Ati “Igiciro gihanitse cy’amashanyarazi muri rusange kiragira ingaruka ku mikorere y’inganda ndetse na serivisi zo kwakira abantu biri gutera imbere mu Rwanda. Buri muntu wese ukoresha umuriro w’amashyanyarazi mwinshi arazamura ijwi avuga ko ibiciro by’amashanyarazi biri hejuru. Si ikibazo ku bikorera gusa, ntekereza ko ari n’ikibazo kuri guverinoma.”

Gasamagera yavuze ko ku ikubitiro babanje gushora imari mu nganda zikora amashanyarazi, aho zavuye muri megawati (Megawatt, MW) 60 ubu akaba ageze ku 190, aho abikorera babigizemo uruhare nko kuri kimwe cya gatatu.

Ati “Icya kabiri turi mu biganiro na guverinoma tureba uburyo bwakoreshwa mu kugabanya ibiciro by’amashanyarazi. Hari ibitekerezo byatanzwe ko dushobora gukora nko mu masaha y’ijoro, icyo gihe ibiciro by’amashanyarazi bikagabanywa, ku buryo ibyiciro bimwe by’inganda byagenda bigira ibiciro byihariye.’’

Ibyo ngo byahera nko mu gice cyahariwe inganda abashoramari bagatangira kugira ibiciro byihariye by’amashanyarazi cyane mu masaha y’ijoro aho abakoresha amashanyarazi aba ari bake.

Ati “Intambwe ya kabiri izaba gushora imari ifatika mu gukora amashanyarazi, kugira ngo tubashe kugera ku rwego rw’akarere. Turakomeza kuganira na guverinoma tureba niba bashobora kugabanya ibiciro;dufite icyizere. Gusa igihe bitarakunda turahangayitse.’’

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Benjamin Gasamagera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza