00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma iri gushaka abarimu bashya 9000

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Kanama 2021 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2021/2022, igiye gushyira mu myanya abarimu bashya 9.418 bazigisha mu mashuri 650 arimo abanza y’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu.

Muri aba barimu barenga ibihumbi icyenda hazaba harimo n’abayobozi b’amashuri ndetse n’abashinzwe imyitwarire.

Ni nyuma y’uko hari ibigo by’amashuri byo mu turere dutandukanye byagiye bigaragaza ko hari icyuho cy’abarimu basaba ko bakongererwa abandi bashya.

Ahanini iki cyuho cyavuye ku kuba hari bamwe mu barimu bagiye bava mu kazi kabo bakajya gukora ibindi, abajya mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abagiye birukanwa ku mpamvu zitandukanye.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe abarimu n’iterambere mu Kigo gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Mugenzi Leon, yabwiye New Times ko abo barimu bazajyanwa muri utwo turere twagaragaje icyuho.

Ati “Ubusabe bwari bwaturutse mu turere twose bwari ubw’abarimu n’abayobozi b’amashuri 14.120 ariko ingengo y’imari itwemerera guha akazi abarimu 9.418”

Iyi gahunda yo guha akazi abarimu bashya izafasha mu kubona abigisha mu byumba by’amashuri bishya byubatswe mu kugabanya ubucucike bw’abana no kugabanya ikigereranyo cy’abanyeshuri umwarimu agomba kuba yigisha mu ishuri.

REB itangaza ko gahunda yo gushyira mu myanya abo barimu izatangira mu bihe bya vuba aho hazatangwa ibizamini, abarimu bazatsinda bakazagenda boherezwa kuri ayo mashuri afite ikibazo cyo kubura abarimu.

Guverinoma igiye guha akazi abarimu bashya 9000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .