Guverinoma igiye kuvugurura gahunda yo kugaburira abana ku mashuri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kanama 2019 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Mu 2014 nibwo Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kugaburira abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, hagamijwe kubafasha kuzamura urwego rw’imitsindire ntawe uguye isari.

Minisiteri y’Uburezi irateganya kuvugurura no kunoza iyi gahunda no koroshya uburyo ibigo by’amashuri bihabwa amafaranga byifashisha.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, yavuze ko iyo gahunda izafasha abanyeshuri guhabwa ifunguro ryiza.

Yabigarutseho ku wa Kane ubwo yari imbere ya Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko asobanura ibibazo bibangamiye ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Ni ibwiriza rizafasha abana guhabwa ifunguro ryiza ryujuje intungamubiri. Hagomba kubakwa uburyo butuma amafunguro ari mu karere runaka ahuzwa na gahunda yo kugaburira abana. Byabaye umuco aho amashuri menshi agaburira abana kawunga.’’

Mu bigo bimwe by’umwihariko iby’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, bamwe mu banyeshuri baracyabura amafunguro kuko badashobora kubona amafaranga yo kwishyura.

Munyakazi yagize ati “Dufashe urugero, niba akarere gafite umukamo mwinshi, amafi, amagi, imboga, ibitoki n’ibindi ibyo bigomba kugaragara ku mafunguro y’ibigo. Amashuri ashobora kubigura adahenzwe kandi ababyeyi bagatanga umusanzu wabo kuri iyo gahunda.’’

Uyu mushinga niwemezwa na Guverinoma uzafasha ibigo guhinga imboga mu turima tw’igikoni no gutera ibindi bihingwa ndetse no gukora indi mishanga irimo ubworozi bw’inkoko mu gufasha iyi gahunda ngo n’abanyeshuri b’abakene bayungukiremo.

Yakomeje ati “Tugiye gushyikiriza uyu mushinga muri Guverinoma ngo iwemeze, ku buryo uzatangira gushyirwa mu bikorwa umwaka ushize.’’

Mu myaka itanu ishize, gahunda yo kugaburira abana mu mashuri yahabwaga ingengo y’imari ya miliyari 5.5 Frw ariko iri bwirizwa riteganya ko izagera kuri miliyari 7 Frw mu 2019-2020.

Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, Depite Nyabyenda Damien, yabajije Minisiteri y’Uburezi gusobanura ikibazo cy’itinda ry’amafaranga ahabwa ibigo by’amashuri.

Yavuze ko ibi byatumye ibigo by’amashuri bitinda kwishyura ba rwiyemezamirimo barimo n’ababigemurira amafunguro byagize ingaruka kuri iyo gahunda.

Munyakazi yasobanuye ko ibwirizwa rishya rigamije koroshya uburyo ayo mafaranga atangwa.

Ubusabe buva mu karere bugahabwa muri Minisiteri y’Uburezi ngo bwemezwe, hanyuma bukoherezwa muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, akoherezwa mu turere mbere yo kugezwa mu mashuri.

Yavuze ko amabwirizwa mashya yashyizweho azafasha mu kugenzura ikoreshwa ry’amafaranga.

Ati “Twafashe izi ngamba kuko twasanze hari miliyari zirenga 3 Frw zakoreshejwe nabi. Bamwe mu babigizemo uruhare barafashwe mu gihe abandi bagikorwaho iperereza ngo ayo mafaranga agaruzwe.’’

Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri itaratangira, hari abana bigaga amasomo ya nyuma ya saa Sita basinzira abandi bayura kubera inzara, mu gihe abandi batahaga bakagaruka ku ishuri bakerewe kubera ko basanze ibiryo bitarashya cyangwa se kubera urugendo rurerure.

Guverinoma y'u Rwanda igiye kuvugurura gahunda yo kugaburira abana ku mashuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza