Guverineri wa Rotary Club yakozwe ku mutima n’ibyo yabonye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Kanama 2019 saa 03:57
Yasuwe :
0 0

Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Anna Kemajou Nkodia, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anunamira imibiri y’inzirakarengane ziruruhukiyemo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 7 Kanama 2019, nibwo Guverineri Anna Kemajou uri mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Kigali.

Yari aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi muri Rotary Club Kigali Mont Jali barimo Rugera Jeannette usanzwe anungirije Guverineri Mukuru wa Rotary Club mu Karere ka 9150, kabarizwamo ibihugu 10 birimo n’u Rwanda.

Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi rwubatswe mu 1999. Rushyinguyemo abagera ku bihumbi 259 bavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu nzu biciwemo, abatawe mu myobo n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akabagarura ku nkombe.

Guverineri Anna Kemajou n’itsinda bari kumwe ubwo bahageraga beretswe film y’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Bugaragaza inzira y’umusaraba banyuzemo n’uburyo mu mubabaro wabo hashibutsemo umunezero wo kwiyubaka.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka n’ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, Guverineri Anna Kemajou, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda biteye agahinda kandi ntawakwifuza ko byongera kubaho ukundi.

Yagize ati “Nababajwe kandi nakozwe ku mutima n’ibyo nabonye byabaye ku Rwanda. Nakubwiye ko ndi Umunye-Cameroun, mu gihugu cyanjye naho habaye ubwicanyi bukomeye kandi umuryango wanjye wagezweho n’ingaruka, nzi ibyo ababyeyi banjye banyuzemo kugira ngo babashe kurokoka mu gihe abandi bantu benshi bicwaga.”

Yakomeje avuga ko “Iyo mbonye uko u Rwanda rumeze mu myaka 25 ishize, nibaza uburyo rwabigezeho. Mfite icyizere ko no mu gihugu cyacu hari igihe abantu bazicara bakumva ko ari abavandimwe bakarenga iby’amoko ubundi bakabana mu mahoro.”

Guverineri Anna Kemajou yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyagerageje kuba intangarugero ndetse n’abantu benshi ku Isi bakwiye kuza kukigiraho bakareba uburyo igihugu kiri kwihuta mu iterambere n’uburyo abaturage biyunze nyuma ya Jenoside.

Ati “Birashimishije kubona impinduka zabaye mu gihugu, abantu benshi bakeneye kuza gusura uru rwibutso bakagira ku mateka y’u Rwanda, bakareba ibyabaye mu 1994 n’uburyo Abanyarwanda baje kugera nyuma bakiyunga, bamaze kumenya ko ntawe ukwiye kwanga mugenzi we amuziza ubwoko, idini ye ibara rye cyangwa uko yumva ibintu.”

Guverineri Anna Kemajou uri mu ruzinduko mu Rwanda azasura ibikorwa bitandukanye anahure n’abanyamuryango ba Rotary Clubs zo mu Rwanda (hari esheshatu zirimo iya Kigali Mont Jali, Musanze, Kigali Virunga, Kigali Doyen, Gasabo n’iya Butare) mu birori by’ubusabane.

Rotary yita ku gushaka umuti w’ibibazo birimo kurwanya ubujiji n’ubukene, kwegereza ubuvuzi kuri bose, kunoza imitangire y’amazi meza, kurwanya ibyorezo no guhashya indwara y’imbasa no gufasha abababaye.

Rotary Club District 9150 yashinzwe mu 1982. Igizwe n’u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrique, Tchad na Sao Tomé-et-Principe.

Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Anna Kemajou Nkodia, yitegereza film mbarankuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Beretswe film mbarankuru igaragaza ubukana Jenoside yakoranywe n'uburyo nyuma yayo u Rwanda rwiyubatse binyuze mu kubabarirana
Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Anna Kemajou Nkodia, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Guverineri wa Rotary Club yakozwe ku mutima n’ibyo yabonye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Anna Kemajou Nkodia na Rugera Jeannette umuhagarariye mu Rwanda bunamira inzirakarengane za Jenoside
Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Anna Kemajou Nkodia, yasize ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi

Amafoto: Munyarugerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza