Guverineri wa Rotary Club mu Karere yatangiye uruzinduko rw’iminsi itandatu mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 18 Nzeri 2018 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 gahuriyemo ibihugu 10 birimo n’u Rwanda, Jérémie Mouyokani, yageze i Kigali ku nshuro ye ya mbere kuva atowe, mu ruzinduko rugamije kureba imikorere y’ama-clubs mu gihugu.

Yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa yine z’ijoro ryo ku wa 17 Nzeri 2018. Yaje aherekejwe n’umugore we Nicole Mouyokani.

Yakiriwe n’Umuyobozi umwungirije mu Rwanda, Rugera Jeannette, abayobozi ba Rotary Clubs mu gihugu na bamwe mu banyamuryango bazo.

Rotary Clubs zihangana n’ibibazo nko kurwanya ubujiji n’ubukene, kunoza imitangire y’amazi meza, kurwanya ibyorezo no guhashya indwara y’imbasa no gufasha abababaye.

Guverineri Mouyokani yasimbuye Umurundi Frédéric Bishahushi. U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere asuye kuva yatangira inshingano ze ku wa 1 Nyakanga 2018.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mouyokani w’imyaka 65, yishimiye ikaze yahawe ageze i Kigali.

Yagize ati “Ntabwo byantunguye uko abavandimwe banyakiriye njye n’umugore wanjye. Buri gihe banyakira neza. Rotary mu Rwanda ihagaze bwuma kuko Clubs zihari zikora neza. Nibyo naje kureba ariko nabonye raporo zimeze neza.”
Muri manda ye azafatanya na clubs zo mu Karere kwita ku burezi bw’ibanze, ubuzima bw’umwana n’umubyeyi no gusakaza amazi n’isukura.

Mu Rwanda abanyamuryango baratangiye! Muri Kanama 2018, abaganga 50 bo mu bitaro 15 mu gihugu bahawe ubumenyi bw’ibanze bwo kwita ku ndembe nk’ababyeyi n’abana bavukana uburwayi bukaze. Bahuguwe ku bufatanye bwa Minisante, Rotary Club ya Williamsburg muri Amerika ibinyujije mu ya Kigali Gasabo.

Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Rugera Jeannette, yatangaje ko urugendo rwa Guverineri rufite agaciro gakomeye.

Yagize ati ‘‘Iyo Guverineri yaje mu gihugu aba yasuye abanyamuryango bose, akareba imishinga yabo y’umwaka. Bamurika gahunda bafite n’igenamigambi ryayo na we akabagira inama.’’

Rotary International yashinzwe na Paul Percy Harris mu Mujyi wa Chicago muri Amerika, ku wa 23 Gashyantare 1905. Ifite abanyamuryango barenga miliyoni 1,22 babarirwa mu ma Rotary Clubs 35, 000 mu bihugu n’uduce birenga 200. Barry Rassin ni we uyiyoboye mu 2018/2019.

Rotary Club District 9150 yashinzwe mu 1982. Igizwe n’u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrique, Tchad na Sao Tomé-et-Principe.

Mu Rwanda hari Rotary Clubs esheshatu zirimo iya Kigali Mont Jali, Musanze, Kigali Virunga, Kigali Doyen, Gasabo n’iya Butare.

Abayobozi ba Rotary Clubs mu Rwanda bategereje kwakira Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 gahuriyemo ibihugu 10 birimo n’u Rwanda, Jérémie Mouyokani
Guverineri Mouyokani n'abayobozi bamwakiriye bafata ifoto y'urwibutso
Guverineri Mouyokani yageze i Kigali ari kumwe n'umugore we Nicole Mouyokani
Guverineri Mouyokani yasimbuye Umurundi Frédéric Bishahushi. Muri manda ye y'umwaka azita ku guteza imbere Rotary mu Karere
Uhereye ibumoso hari ADG Rugera Jeannette, Guverineri Mouyokani n'Umugore we Nicole Mouyokani
Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, ADG Rugera Jeannette, yatangaje ko uru ruzinduko rusobanuye byinshi ku Rwanda
Yakiriwe n'Umwungirije mu Rwanda, ADG Rugera Jeannette

Amafoto na Video: Salomo George


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza