Kwamamaza

Guverineri Musabyimana yasabye Abanya-Gicumbi kurangwa n’isuku

Yanditswe kuya 28-10-2016 saa 08:07' na Pacifique Ntakirutimana


Umuyobozi mushya w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude, yatangiye ibikorwa byo gusura abaturage b’intara ayoboye, aho yagendereye abaturage bo mu Murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, abasaba kwita ku isuku no kubungabunga ibyagezweho.

Guverineri Musabyimana Jean Claude, ubwo yasuraga aba baturage kuri uyu wa Kane, yabashimiye uruhare bagize mu kwesa Imihigo y’umwaka ushize, baza ku mwanya wa gatatu, anabashishikariza kwita ku isuku cyane ku babyeyi n’abana babo.

Yagize ati "Muzi ko muturiye umujyi kandi hari byinshi bikorwa kugira ngo habeho iterambere,cyane harimo n’ibikorwa remezo, aho imihanda muzajya mukorerwa muzayikorera isuku, haba uko muyigendaho,namwe ubwanyu ku mubiri. Ndabashimira uruhare mwagize, ariko murusheho kubungabunga ibikorwa mwagezeho."

Yongeyeho ko bagomba kwita ku burere bw’Abana babo, bagira umuhigo wo gushyira abana mu mashuri, no gukurikirana imibereho yabo, bakamenya aho baraye.

Abaturage b’Umurenge wa Byumba, bamugejejeho ibitekerezo ndetse n’ibibazo wasangaga bimaze igihe bidakemuka, bakamusaba kubikemura.

Nyirarunonko Florida uri mu kigero cy’imyaka 45, yasabaga gukemurirwa urubanza rwe rwarangijwe ariko ntahabwe ibyo yaburanaga, asaba ko uyu muyobozi yamukurikiranira iki kibazo kugira ngo abashe kurera abana be neza.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal, yavuze ko abatubahiriza imyanzuro y’Inkiko bagiye kubashyikiriza inzego z’umutekano kugira ngo bakurikiranwe.

Guverineri Musabyimana yabaye umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru asimbuye Bosenibamwe Aimé, wari umaze imyaka ikabakaba umunani ayiyobora.

Yabwiye Abanya-Gicumbi ko umwanya munini ari bo azajya awugenera,kuko gufatanya n’abaturage ari byo bizabafasha mu kugera mu iterambere.

Abaturage ba Gicumbi bishimiye umuyobozi wabo mushya bamusaba kubaba hafi
Guverineri Musabyimana yasabye abaturage kurangwa n'isuku ku mubiri no kwita ku byo bakorerwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 5 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved