Guverineri Mureshyankwano yibukije ko kuba Meya yakwitwara neza mu mihigo bidahagije

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 6 Kamena 2018 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, yatangaje ko kuba umuyobozi w’akarere runaka yakwitwara neza mu mihigo bidahagije kuko hari ibindi aba asabwa gushyira mu bikorwa bityo iyo atabyubahirije ashobora kuvanwa ku buyobozi.

Yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Kamena 2018, ubwo yari mu Karere ka Huye yitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Uwamariya Veneranda watorewe kuyobora by’agateganyo Huye na Kayiranga Muzuka Eugène uherutse kweguzwa kuri uwo mwanya.

Mu gitondo cyo ku wa 31 Gicurasi 2018, nibwo Inama Njyanama y’aka Karere ka Huye yatereye icyizere Kayiranga Muzuka Eugène wari Umuyobozi w’Akarere; Mutwarasibo Cyprien wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu na Niwemugeni Christine wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, bose bahita begura.

Nyuma yaho tariki ya 4 Kamena 2018, Inama Njyanama y’Akarere ka Huye yatoye Uwamariya Veneranda kukayobora by’agateganyo.

Ubwo habaga iherekanyabubashaka hagati ya Kayiranga Muzuka na Uwamariya, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yibukije ko abayobozi bagomba kuzuza inshingano zabo kandi kwitwara neza mu mihigo gusa bidahagije.

Ati “Mu by’ukuri umuntu arakora hakaba ibyo akora byiza ariko ashobora no kugira n’ibyo atuzuza neza, ibyo ni ibisanzwe mu buzima. Ushobora gukora neza n’akarere kakesa imihigo ukaba waba n’uwa mbere […] ariko na none hari aho ushobora guteshuka na none ushobora kutuzuza neza bikaba ngombwa wenda ko urwego rubifitiye ububasha rwavuga ruti ‘n’ubwo hari ibyo wakoze byiza ariko hari n’ibindi bitari kugenda neza ba ugiye ku ruhande abandi nabo baze bongeremo imbaraga’ ibyo ni ibisanzwe.”

Mu myaka igera ku munani Akarere ka Huye kayoborwa na Kayiranga Muzuka Eugène kakunze kwiharira imyanya y’imbere mu kwesa imihigo kuko katigeze na rimwe kabura mu myanya itanu ya mbere ndetse na Komite Nyobozi yako igashimirwa ko ishyira hamwe.

Mu myaka ya vuba aha, nko mu mihigo y’umwaka wa 2014/15 Akarere ka Huye kabaye aka mbere naho muri 2015/16 kaza ku mwanya wa gatatu naho muri 2016/17 kongera kuba aka gatatu.

Kayiranga Muzuka Eugène wahoze akayobora yavuze ko yishimira ko igihe yamaze ari umuyobozi hari byinshi bagezeho ku bufatanye n’abo bakoranaga, yifuriza uwamusimbuye imirimo myiza no gukomeza guteza imbere abanya-Huye.

Ati “Murabizi ko akarere kacu kagiye gahora ku isonga mu mihigo, twagiye tubona ibikombe bitandukanye byaba iby’imihigo, byaba ibikombe by’umuganda, byaba ibikombe by’ubumwe n’ubwiyunge. Munankundire nshimire bagenzi banjye ba Visi Meya twakoranye, mu by’ukuri ni uburyo bwiza kandi kugeza uyu munsi twe turishimira ko byatanze umusaruro”.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Huye , Uwamariya Veneranda, yavuze ko yiteguye gukomereza aho uwo yasimbuye yari ageze mu iterambere ry’akarere yibanda ku kwesa imihigo.

Ati “Ibyo ngiye gushyiramo imbaraga ni ukurangiza imihigo kuko n’ubundi twari turi mu cyiciro cyo kurangiza imihigo. Nari nsanzwe mu Nama Njyanama y’Akarere, ikigero imihigo yari igezeho ndakibona ariko noneho ngiye kumanuka negere abaturage ndebe aho bigeze kugira ngo tuzabashe kuyesa ku kigero gishimishije.”

Mu byifuzo bitangwa n’abatuye mu Karere ka Huye by’umwihariko abakorera mu Mujyi wa Butare ni uko umuyobozi mushya yashyira ingufu mu kuvugurura umujyi kuko hari bimwe mu bice byawo byabaye amatongo kuko inzu zihubatswe zimaze imyaka irenga irindwi zifunze.

Kayiranga Muzuka Eugène wari Umuyobozi w'Akarere ka Huye, ahererekanya ububasha na Uwamariya Veneranda wamusimbuye by'agateganyo
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, yatangaje ko kuba umuyobozi w’akarere runaka yakwitwara neza mu mihigo bidahagije kuko hari ibindi aba asabwa gushyira mu bikorwa bityo iyo atabyubahirije ashobora kuvanwa ku buyobozi
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Huye, Uwamariya Veneranda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza