Guverineri Mureshyankwano yabuze ibisobanuro by’imashini zuhira imyaka Akarere ka Nyanza kataguze

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 16 Gicurasi 2018 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, yabuze icyo asobanurira abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’igihugu kubera ko Akarere ka Nyanza katigeze gakoresha amwe mu mafaranga yari mu ngengo y’imari ngo kagure imashini zihura imyaka.

Ubwo mu ntangiriro za Gicurasi 2018, Intara y’Amajyepfo n’uturere tuyigize basobanuraga ibijyanye n’imikoreshereze y’ingengo y’imari ya 2017-2018 n’imbanzirizamushinga y’iya 2018-2019, abadepite bagize iyi komisiyo bumijwe n’igenamigambi ry’Akarere ka Nyanza katigeze kagura imashini zuhira imyaka ngo ni uko imvura yaguye ari nyinshi.

Bavuze ko bitumvikana impamvu ayo mafaranga atakoreshejwe mu gihe kandi n’ubwo imvura yaguye izageraho igahagarara ibihe by’izuba bikaza.

Izi mashini zagombaga kugurwa miliyoni 50 Frw zari ziteganyijwe kuzafasha abaturage kuzajya bahinga mu bihe byose by’ihinga.

Ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yasobanuraga imikoreshereze y’ingengo y’imari, yageze kuri icyo gikorwa cyo kugura izo mashini agira ati “Ni amafaranga mu by’ukuri twavuga ko twagize Imana imvura iba nyinshi abaturage n’abari bagiye kwishyura izo mashini barabireka dutegereje ko imvura muri iyi minsi imvura nicika bazazigura kuko hari benshi bari tayari kuba bazifata.”

Depite Mporanyi Théobald yabaye nk’ugaya igenamigambi ry’aka karere, aho yavuze ko bitumvikana uburyo imvura yatuma abantu batagura imashini, amafaranga yari ateganyijwe ntakoreshwe.

Yagize ati “Harimo ikibazo cyo kutumva politiki yo kuhira, kuba hari amazi y’imvura ntibyatuma tudakoresha ubwo buryo bwo kuhira kuko turasha ko mu Rwanda tuzajya guhinga ibihe byose mu mwaka. Nta mpamvu yo kuvuga ngo izo miliyoni muzibike ngo mutegereje ko tuzagira izuba ahubwo zagombye kuba ziguzwe bakazitegura noneho imvura yahita guhera mu kwezi kwa gatanu mugatangira mugahinga ukwezi kwa 6,7 n’ukwa 8. Ni bwo dushobora kuzihaza mu biribwa.”
Yunzemo ati “Iyo mubigize mutyo nibaza igenamigambi muba mukora . Ese aya amafaranga bizagenda gute? Azaguma aho ngaho? […]”

Mu gusubiza, Guverineri Mureshyankwano yavuze ko atabona ibisobanuro kuri icyo kibazo, aho yemeje ko ari amakosa yabayeho.

Yagize ati “Mu by’ukuri nta gisobanuro dufite ntabwo bikwiye twavuga ngo ngo imvura yaraguye niyo mpamvu tutabonye imashini. Imvura yaraguye ariko ishobora guhagarara. Ngira ngo n’ubundi duteganya kugura imashini ntabwo twari tuyobewe ko imvura itazagwa ahubwo mu gihe imvura igwa ngira ngo ni wo mwanya mwiza wo kuzigura kugira ngo ziteganye igihe izuba rizava zizabe zihari.”

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ivuga uburyo abaturage babaona serivisi bakorerwa (Citizen Report Card) ya 2017, igaragaza ko uturere twose tugize Intara y’Amajyepfo tutajya duha umuturage ijambo mu itegurwa ry’ingengo y’imari y’akarere. By’umwihariko Akarere ka Nyanza ari na ko kanyuma, abaturage 8,4% ni bo gusa bagira uruhare mu itegurwa ry’ingengo y’imari.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose
Depite Mporanyi Théobald yagaye igenamigambi ry’Akarere ka Nyanza
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ku mashini zuhira imyaka bataguze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza