Guverineri Munyantwari yiyemeje kuvana Nyamasheke mu bakennye cyane mu gihugu

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 17 Ukwakira 2016 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’u Burengerazuba, Alphonse Munyantwari, avuga ko ku bufatanye bw’abaturage batuye Akarere ka Nyamasheke n’ubuyobozi, bagiye kuvana aka karere ku mwanya wa mbere kariho mu kugira abakene benshi mu gihugu.

Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), mu 2015, bugaragaraza uko imibereho y’Abanyarwanda yari ihagaze kuva mu 2011 kugeza mu 2014, bwerekanye ko akarere ka Nyamasheke ari ko gafite abakene benshi ku kigero cya 62%, barimo 39,2% bakennye cyane, mu gihe mu Rwanda ubukene bwari ku kigero cya 39,1%.

Iyi mibare yashyizwe ahagaragara muri Nzeri umwaka ushize, ituma aka karere kaza ku mwanya wa mbere mu bukene kurusha utundi, ari nayo mpamvu Guverineri Munyantwari yavuze ko bagiye gufatanya kugira ngo kazamuke kave mu murongo w’abugarijwe n’ubukene.

Ubwo yasuraga abaturage bo mu Murenge wa Gihombo muri aka karere, mu cyumweru gishize, yabwiye IGIHE ko ingamba afite ari ukureba ibibazo bitera ubukene n’amahirwe aka karere gafite yabyazwa umusaruro. Yasabye abaturage gukora badategereje gufashwa na Leta.

Ati “Ingamba ni ukureba ibibazo bitera ubukene tukaba ari byo duheraho dukemura, ariko hirya yabyo hari n’amahirwe akarere gafite, ntabwo gafite ibibazo gusa. Urabizi utu turere turi muri ibi bice by’imisozi miremire, hari ubutaka uko bumeze, hari ibibazo bigiye bituruka ku mitere y’akarere n’ubutaka uko bwera cyangwa butera, hari n’ibibazo bijyanye n’imyifatire n’imikorere y’abaturage.”

“Ibyo ng’ibyo nibyo dukwiye kwitaho kugira ngo umuntu ufite urugo, umuntu ubyaye arebe ko yitaye ku bana kandi yubatse urugo rwe rubashe gutanga ibisubizo ku barugize. Ibijyanye n’ubutaka hari uburyo bufatwa, hari amaterasi, hari ugufumbira, hari imbuto hari n’ibindi. Ariko hari n’ibikorwa bitari iby’ubuhinzi, hari n’amahirwe ari muri aka karere yaba ashingiye kuri iki kiyaga no kubasha kwishyira hamwe, gukomeza kwiga ubumenyi ngiro ariko navuga ko mbere na mbere ni intego ya buri muntu, akwiye gukora agamije kureba uko yakwigira.”

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’u Burengerazuba, gaherereye mu Burengerazuba bushyira Amajyepfo y’u Rwanda.

Mu ibarura ry’imiturire ryakozwe muri 2012 ryagaragaje ko aka karere gatuwe n’abaturage 381,804, muri bo 53.26% ni abagore.

Guverineri Munyantwari avuga ko bagiye gufatanya mu kuzamura aka karere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza