Guverineri Mufulukye yagaragaje ibibazo biterwa n’abayobozi bikadindiza iterambere

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 30 Kamena 2019 saa 01:38
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yagaragaje bimwe mu bibazo biterwa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bigakoma mu nkokora iterambere igihugu cyifuza.

Yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro umwiherero w’iminsi itatu w’abayobozi 700 bo nzego z’ibanze mu ntara y’Iburasirazuba uteraniye mu Ishuri rikuru rya Polisi rya Gishari.

Uyu mwiherero ugamije kurebera hamwe zimwe mu ngamba zatuma abayobozi bo mu nzego z’ibanze banoze imikorere n’imikoranire ku buryo umuturage ahabwa serivisi nziza.

Guverineri Mufulukye yavuze ko “Hari byinshi bimaze kugerwaho hirya no hino mu turere ariko raporo zindi zitandukanye zitwereka n’icyuho. Iki cyuho ntigiterwa n’uko abari muri serivisi zitandukanye badafite ibikoresho cyangwa ubufasha bakeneye ahubwo akenshi usanga giterwa no kutita kunshingano, gukorera ku jisho, gushyira inyungu bwite za bamwe imbere na ruswa.”

Yavuze ko hari inzego zifasha mu kugenzura imiyoborere no kurwanya ruswa.

Ati “Zigaragaza ibibazo bitandukanye aho batubwira ko hari intege nke naho batubwira amagambo atari meza, nkaho bisaba ko umuturage atanga ruswa ngo abone serivisi nziza, ikarita, lisansi n’ibindi byinshi bitajyanye n’imiyoborere.”

Yakomeje agira ati “Urugero kurangiza imanza ku bahesha b’inkiko ntibigenda neza kugira ngo umuturage ajye ku rutonde rw’abagenerwabikorwa nka VUP, Girinka, ubudehe aho naho ntabwo byifashe neza, hari icyuho mu guhabwa serivisi za noteri n’izijyanye n’irangamimerere.”

Ahandi yatunze agatoki hari ibibazo ni mu itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka n’iby’ubutaka, ibyo gusarura amashyamba, gucukura amabuye y’agaciro, kwishyura serivisi zahawe urwego n’imitangire y’amasoko.

Mufulukye yavuze ko ibi bibazo biteza n’izindi ngaruka nyinshi bitewe no kudakurikirana inshingano bikwiye.

Yavuze ko bitera “Guta amashuri kw’abana kubera kubura gikurikirana, abana bakarwara bwaki abandi bakagwingira ariko abayobozi bakabibona nk’ibisanzwe. Hari n’ibindi bituviramo nko ku baturage guhora baza ku biro gusaba serivisi akamara icyumweru cyose ahasiragira yarabuze umufasha bamwe mu bakozi b’urwego runaka birirwa bamurebera.”

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana bato, Dr Asiimwe Anitha, yasabye abayobozi guhangana n’ikibazo cyo kugwingira kw’abana.

Yagize ati “Turabona ko imibare y’abana bari mu muhondo n’umutuku igenda igabanuka ariko igitera ba bana kujya mu muhondo no mu mutuku ntabwo turakigeraho ngo tugifunge. Bivuze ko mu gihe tutarashaka igituma abana bajya mu muhondo cyangwa umutuku bizakomeza kutugora kuvuga ko bakize burundu. Ndabasaba gushyira hamwe tugashaka igisubizo cya burundu cyatuma abana bavuye mu muhondo n’umutuku batongera kuwusubiramo.”

Abayobozi bitabiriye umwiherero basabwe kwisuzuma no kongera gutekereza ku ruhare rwabo mu gukemura ibibazo bibangamira iterambere ry’u Rwanda.

Guverineri Mufulukye yasabye abayobozi bo mu nzego z'ibanze gushyira imbere inyungu z'umuturage aho kwita ku zabo bwite
Abayobozi batandukanye barimo abayobozi ba Njyanama z'uturere bitabiriye uyu mwiherero
Abayobozi bitabiriye umwiherero basabwe kwikubita agashyi mu gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza