00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverineri Habitegeko yatanze iminsi 60 yo gukora inyigo ku bibazo byagaragajwe n’abaturiye uruganda rwa Cimerwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 21 Kanama 2021 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Abagize Inama y’Umutekano itaguye mu Ntara y’Uburengerazuba bayobowe na Guverineri Habitegeko François, kuri uyu wa Gatanu basuye abaturage bo mu mirenge irimo uwa Bugarama bagenzura ibibazo bafitanye n’Uruganda Nyarwanda rukora Sima, Cimerwa Plc.

Uru ruganda rwa Cimerwa Plc ruri mu Karere ka Rusizi, rwagaragaje ko mu gihe cy’amezi abiri haba hasohotse inyigo y’abahanga izagaragaza uko hakemuka ibibazo abaruturiye bakunze kugaragaza ko baterwa na rwo.

Mu bibazo abaturage bagaragaje harimo icy’umushyitsi uterwa n’intambi zituritswa bikabasenyera amazu, umukungugu uva mu ruganda, ikibazo cy’amafi yapfuye kubera amazi bayoboreye mu byuzi byabo, ikibazo cy’urusaku rw’imashini zishya amabuye n’ibindi.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yabwiye IGIHE ko mu biganiro bagiranye n’abaturage bemeye kuba bihanganiye iminsi 60 yo kuba hakozwe inyingo kuri ibyo bibazo byose n’ingaruka bibagiraho kugira ngo hashakwe umuti.

Ati “Abaturage bemeye gutegereza inyigo iri gukorwa ku ngaruka z’uruganda ku buzima bwabo ari yo izerekana ingano y’ibibazo n’abagizweho ingaruka. Inyigo izamara iminsi 60 ni yo izaherwaho hafatwa imyanzuro.”

Umuyobozi ushinzwe amategeko muri Cimerwa Plc, Godefrey Kamukunde, yavuze ko uru ruganda rwakomeje gukorana n’inzego bireba mu gukemura ibi bibazo, gusa kuri iyi nshuro yavuze ko tariki ya 23 uku kwezi hatangira inyigo ihuriweho n’abahanga batandukanye, ikaba ari yo izagena icyerekezo ku byifuzo by’abaturage.

Kimwe mu bitegerejwe muri iyo raporo ni igishushanyo mbonera kizagaragaza imbago z’uruganda mu buryo butabangamira yaba uruganda cyangwa abaturage.

Mu biganiro byahuje abaturage, abayobozi b’uru ruganda n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, hafashwe imyanzuro irimo kuba hazubakwa ruhurura itwara amazi ava mu kigega igihe bari kucyoza Cimerwa igatanga sima.

Ku kibazo cy’amafi yapfuye, hashyizweho itsinda rihuriweho n’inzego zose rizatangira gushaka amakuru ku byabaye, ndetse bikaba biteganyijwe ko ku wa 23 Kanama 2021, hazatangwa raporo igaragaza uko ikibazo gihagaze.

Abagize Inama y’Umutekano itaguye mu Ntara y’Uburengerazuba ubwo bagenzuraga ibibazo abaturage baterwa n'ibikorwa by'uruganda Cimerwa
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yavuze ko abaturage bemeye kuba bihanganiye iminsi 60 yo kuba hakozwe inyingo kuri ibyo bibazo byose n’ingaruka bibagiraho kugira ngo hashakwe umuti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .