Guverineri Gatabazi yasabye uturere kongera ingengo y’imari mu bikorwa byo guhangana n’imirire mibi mu bana

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 22 Nyakanga 2018 saa 04:20
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi b’uturere ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bazongera amafaranga mu iyubakwa ry’ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) mu guhangana n’imirire mibi.

Yabigarutseho mu nama yahuje ubuyobozi bw’intara, abakora muri serivisi z’ubuzima n’abafatanyabikorwa b’umushinga urwanya Imirire mibi mu Rwanda, Scaling Up Nutrition (SUN) Alliance ku wa Kane, igamije gufata ingamba zikwiye mu guhashya igwingira ry’abana.

Guverineri Gatabazi yibukije abayobozi ko bagomba gukoresha imbaraga zose mu kurwanya iki kibazo.

Yagize ati “Ntabwo intara yacu yakagombye kugira abana bagwingira, kuko dufite ubutaka bwera, Girinka yarahageze. Ubu hagomba gukorwa ibishoboka byose tugahangana n’iki kibazo kitwugarije kuko kiri mu bituma umutekano w’abaturage utagenda neza. Abayobozi turabasaba kwita ku ngengo y’imari y’umwaka utaha hakazubakwa ECD nyinshi nk’imwe mu ntwaro ikomeye yadufasha guhangana n’iki kibazo n’ubukangurambaga buhoraho.”

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu ya ECD, Dr Anita Asiimwe, yavuze ko ingo mbonezamikurire zifasha ababyeyi kwita ku bana babo binyuze mu bumenyi bazivomamo.

Yagize ati “Ibigo mbonezamikurire ni kimwe mu bidufasha kwegerana n’ababyeyi, tukabigisha ku buzima bw’abana babo harimo kugira isuku mu gihe babategurira amafunguro, kwihutira kwipimisha igihe batwite. Ubu dusigaye tubakangurira no gupimisha abana babo uburebure bibafasha kumenya ko bagwingiye n’uko ubuzima bwabo buhagaze.”

Ku wa 15 Nyakanga 2018, ubwo herekanwaga umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi muri Stade Ubworoherane, abagabo bo mu Karere ka Musanze bibukijwe uruhare rwabo mu mikurire myiza y’umwana, binyuze mu kumutegurira indyo yuzuye kuva agisamwa kugeza avutse yujuje imyaka itanu, hagamijwe kurandura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira.

Akarere ka Musanze kashyize ingufu mu kuganiriza imiryango nyuma yo gusanga hari umubare munini w’abana bafite ibibazo by’imirire mibi.

Umuyobozi wa SUN Alliance, Muhamyankaka Venuste, yavuze ko kongera ingengo y’imari mu kurwanya imirire mibi ari inkingi ikomeye.

Yagize ati “Turi muri gahunda y’igihugu yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, turi guhuza inzego zose duhereye mu midugudu kugira ngo hagenderwe ku murongo umwe mu bikorwa byo guhangana n’iki kibazo. Ni byiza ko n’intara yemeje kongera ingengo y’imari mu kubaka za ECD kuko ni imwe mu nkingi izadufasha guhashya iki kibazo cyugarije abana bacu.”

Mu Ntara y’Amajyaruguru, uturere dufite abana benshi bagwingiye ni Gakenke ifite 46% na Burera ifite abangana na 42.9%.

Ubwo hizihizwaga ibirori by’Umunsi wahariwe Umwana w’Umunyafurika, wahujwe n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, byabereye mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, ku wa 16 Kamena 2018, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko inzego zitandukanye zikwiye gufatanya mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye uburenganzira bw’abana, anasaba ko mu igenamigambi uturere dukora hakongerwamo gahunda mbonezamikurire y’abato.

Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi kongera ingengo y'imari mu kubaka ingo mbonezamikurire y'abana (ECD)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza