Guverineri Gatabazi yasabye abaturage bajya guhahira muri Uganda kubahiriza amategeko

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 Mutarama 2018 saa 01:06
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abaturage bajya gushakira imibereho muri Uganda kubikora mu buryo bwemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda ko hari icyabahutarizayo ntibimenyekane.

Hashize iminsi humvikana inkuru zivuga ko hari abaturiye umupaka w’u Rwanda na Uganda bajya gupagasa muri iki gihugu bafatwa bagafungwa abandi bagacibwa amafaranga y’ingwate kugira ngo barekurwe.

Mu kiganiro Gatabazi yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2018, yabajijwe ku bijyanye n’iki kibazo avuga ko ubuyobozi butakwishimira ko hari umuturage ugirira ikibazo ahandi ariko ashishikariza abashaka kwambuka umupaka kubahiriza amategeko.

Yagize ati “Ntabwo twakwishimira ko hari umuturage wacu wafatirwayo, aho kugira ngo ujye gupagasa baguce miliyoni imwe n’igice, twapagasa mu gihugu ariko tukagira n’imishinga n’ibindi bikorwa byatuma tubona akazi mu gihugu, haba hari n’abagiye hanze bakubahiriza amategeko.”

Gatabazi yibukije abaturage bagiye muri Uganda kunyura ku mupaka bakuzuza ibisabwa ku buryo banagize ikibazo byoroha kubimenya.

Kugeza ubu ngo abaturage bajya muri Uganda ni benshi kandi ngo abamaze kurenga umupaka bakurikiranwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga aho kuba ubuyobozi bw’Intara.

Ati “Abaturage bambuka umupaka w’u Rwanda na Uganda ni benshi, ni ibihumbi n’ibihumbi ku munsi. Kuba hagiye 10 cyangwa 20 bafatwa bakaba babibazwa, twebwe tureba ibitureba hano mu Rwanda, ibirenze imipaka birebwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kandi bafite uko bagenda babisobanura.”

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, ubwo yari mu Karere ka Rulindo hatangizwa gahunda y'Umudugudu ushashagirana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza