Guverineri Gatabazi yahembye umugore wabyaye abana batatu avuye gutora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Nzeri 2018 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasuye mu bitaro bya Ruhengeri, Maniraguha Claudine, wibarutse abana batatu avuye mu gikorwa cyo gutora Abadepite.

Gatabazi yashyikirije Maniraguha wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, inkunga igizwe n’igitenge, amata n’ibyo kwambika abana (Pampers).

Uyu mubyeyi yabyaye abana batatu b’abakobwa avuye gutorera kuri site y’itora iri mu Kagari ka Nyagahinga, ari naho atuye.

Bivugwa ko yafashwe n’ibise ari gutaha, agahita yitabaza urugo rw’abaturanyi ari naho yabyariye. Amaze kubyara, yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Cyanika. Yaje kuvanwa kuri iki kigo nderabuzima ajyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze ngo akomeze kwitabwaho.

Gatabazi yatangaje ko Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bufatanyije n’ubw’Akarere ka Burera, buzakora ibishoboka uwo mubyeyi akabona ibikenewe by’ibanze kugira ngo abo bana bakure neza.

Yijeje uyu mubyeyi usanzwe abarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe ko ubuyobozi buzamushakira inka yo gukamira abo bana kugira ngo bazagire ubuzima bwiza buzira kugwingira.

Agaruka ku kuba uyu mubyeyi yibarutse avuye mu gikorwa cyo gutora Abadepite, Guverineri Gatabazi, yavuze ko bigaragaza urukundo afitiye Igihugu n’agaciro yahaye iki gikorwa.

Maniraguha yari asanzwe afite abana bane, bisobanuye ko agize umuryango w’abana barindwi.

Guverineri Gatabazi yasuye Maniraguha mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo kwibaruka abana batatu avuye gutora
Yamushyikirije inkunga irimo igitenge
Gatabazi yashyikirije Maniraguha inkunga irimo ibyo kwambika abana by'isuku
Yamushyikirije n'amata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza