Gutekinika byagaragajwe nka kimwe mu bibazo bihangayikishije igihugu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 30 Ugushyingo 2017 saa 04:16
Yasuwe :
0 0

Inama yahurije hamwe abantu batandukanye haganirwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo ateganywa n’Itegeko Nshinga, hagaragajwe ko ikibazo cyo gutekinika cyane cyane mu bayobozi kibangamiye iterambere ry’igihugu.

Amahame remezo ni imirongo migari y’imiyoborere Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho no kubahiriza, ari nayo ashingirwaho politiki, amategeko na gahunda n’ibikorwa bya Leta.

Ayo mahame arimo irijyanye no kurwanya Jenoside, gukumira amacakubiri, gusaranganya ubutegetsi, kubaka Leta igendera ku mategeko, demokarasi n’uburinganire, guharanira imibereho myiza y’abaturage ndetse no gukemura ibibazo binyuze mu biganiro.

Iyi nama yabereye mu cyumba cy’Inteko Rusange ya Sena, bamwe mu bayitabiriye basabye ko hafatwa ingamba ku kibazo cyo gutekinika ndetse byaba na ngombwa hagashyirwaho gahunda zituma uwo muco ucika.

Perezida wa Komisiyo ya Sena ishinzwe politiki n’imiyoborere myiza, Sindikubwabo Jean Nepomuscène, yavuze ko mu rugendo abasenateri bakoze, gutekikina ari kimwe mu bibazo babonye bibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo.

Yagize ati “Hari ingeso yo gutekinika. Abantu bakagenda bagapanga byose ku iherezo ugasanga […] iki kintu cyo gutekinika ntabwo ngira ibyo nkivugaho, buri wese yumva ingaruka. Iyo uvuze uti natanze inka ibihumbi bitanu waratanze bitatu, wumva ingaruka ku igenamigambi. Ni ikibazo kibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo.”

Depite Begumisa Safari Theoneste yatanze urugero rw’aho abayobozi bashyiraho umunsi wo gukemura ibibazo by’abaturage, bakagenda bakererewe bagasanga abaturage barambiwe bitahiye.

Yagize ati “Arahaguruka saa munani, saa cyenda, agiye mu baturage, akagerayo saa kumi n’imwe, agasanga hasigaye abaturage bake abandi batashye bashonje, agakemura ikibazo kimwe akitahira. Aho niho hazamo ikintu cyo gutekinika, akagenda akabwira Meya ati mvuye mu bibazo by’abaturage kandi atabirangije.”

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, yavuze ko mu bijyanye n’ibyiciro by’Ubudehe ariho hakunze kugaragara ibibazo byo gutekinika cyane, ndetse asaba ko icyo kibazo byaba byiza gishakiwe umuti mu buryo bwihariye.

Yagize ati “Niba icyiciro cya mbere duhereye kuri EICV (ubushakashatsi ku mibereho y’ingo), tukavuga ngo abafite ubukene bukabije nibo dushyize mu cyiciro cya mbere, ko twaba dufite imibare n’ibyo tugenderaho byadutwara iki? Iyo dutangiye gutekinika, inzego z’ibanze zitangiye kuvuga ngo oya wowe wari mu cyiciro cya mbere, jya mu cya kabiri cyangwa icya gatatu bitera ikibazo. Iryo tekinika abaturage batishimira riraganisha mu kuvuga ngo mfite uburenganzira bwo kuvurwa ku buntu, cyangwa kwiga nkabona inguzanyo ku buryo bworoshye. Ntidushobora gushyiraho uburyo bwabikemura?”

Mu bindi bibazo byagaragajwe nk’ibigangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo, harimo kuba abaturage badahabwa umwanya uhagije mu bibakorerwa, gusesagura umutungo w’igihugu n’ibindi.

Ubushakashatsi ku miyoborere bwakozwe ku nshuro ya Kane n’Urwego rw’Igihugu rushinze Imiyoborere (RGB) buzwi nka Rwanda Governance Scorecard, bwagaragaje ko abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa ku kigero cya 77.01 %, kugenzura ruswa, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano biri kuri 86,56 %, gushora imari mu biteza imbere abaturage biri kuri 74.88% naho imitangire ya serivisi ikaba kuri 76.82 %.

Perezida wa Komisiyo ya Sena ishinzwe politiki n’imiyoborere myiza, Sindikubwabo Jean Nepomuscène
Prof Shyaka Anastase uyobora RGB yari yitabiriye iki kiganiro
Bamwe mu bari bitabiriye iki kiganiro muri sena

Amafoto: Inteko


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza