00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guma mu Rugo yashobokaga ariko dushyira ku munzani: Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Kamena 2021 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko kuba hatashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo mu guhangana n’ubwiyongere bukabije bwa Covid-19, atari uko bitashobokaga ahubwo bashyize ku munzani hakarebwa ikitabangamiye cyane imibereho y’abaturage.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri nyuma y’itangazwa ry’ingamba nshya zigamije guhangana n’ubwandu bwa Coronavirus bukomeje kwiyongera mu Rwanda.

Kugeza kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kamena 2021, mu Rwanda abantu bari bamaze kwandura Coronavirus ni 37.384 barimo 427 imaze guhitana.

Imibare y’abanduye Covid-19 yatangiye kwiyongera tariki 8 Kamena uyu mwaka, aho abanduye ku munsi batangiye kurenga ijana ku munsi. Mu minsi 21 gusa, mu Rwanda hamaze kwandura abantu 9950. Ushyize ku mpuzandengo, nibura ku munsi handura abantu 473.

Kuva icyo gihe hamaze gupfa abantu 63, bivuze ko ubaze ku munsi mu minsi 21 ishize, abantu batatu bicwa n’icyo cyorezo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko uretse ubwiyongere bukabije bw’abanduye n’abarwayi bakenera kujya kwa muganga biyongereye.

Ati “Ubundi twajyaga tubona abantu benshi ariko badafite ibimenyetso byatuma bajya kwa muganga. Wasangaga 90 % banduye ariko 10% aribo bafite ibimenyetso byatuma bajya kwivuza. Ubu siko bimeze kuko nka 50 % bari kwisuzumishiriza kwa muganga, bivuze ko bava mu rugo bafite ikibazo.”

Yakomeje agira ati “Igikurikira ni uko n’umubare w’abinjijwe mu bitaro wagiye wiyongera. Iyo urebye imibare uko yagiye izamuka muri uku kwezi, aho tuvurira muri Nyarugenge dutangira ukwezi kwa gatandatu twari dufite abarwayi badasaga 20, ubu dufite abasaga 127. Abarwayi bariyongereye mu bitaro muri rusange.”

Mu gihe bageze mu bitaro, Dr Ngamije yavuze ko n’abakeneye gushyirwa ku byuma bibongerera umwuka nabo biyongereye. Ati “Umwuka twakoreshwaga muri bya bitaro naho ibipimo byiyongereye inshuro zigeze ku icumi ku munsi.”

“Lockdown yashobokaga”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko ubwo bwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19 aribwo bwatumye hafatwa ingamba zikomeye zirimo gufunga amashuri mu duce tumwe na tumwe, kugabanya amasaha yo gukoreraho ingendo, guhagarika ingendo zihuza uturere, gusaba abakorera mu biro muri serivisi zitari ingenzi cyane gukorera mu rugo n’ibindi.

Yavuze ko byakozwe ku nyungu z’abaturage. Ati “Ababonye abarwayi ba Covid-19 babonye ukuntu iyi ndwara ari mbi, yica nabi. Iyo tudafata ingamba zikomeye hari gupfa na benshi.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo hatangazwaga ko Minisitiri w’Intebe ari bugirane ikiganiro n’abanyamakuru ku ngamba nshya zo kwirinda Covid-19, ubutumwa bwatanzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga bwasabaga ko ‘Guma mu Rugo’ itaza mu mahitamo ya Guverinoma.

Dr Ngirente yavuze ko kuba nta Guma mu rugo yashyizweho bitaturutse ku busabe bw’abaturage, ahubwo byashyizwe ku munzani hakarebwa inyungu ku mibereho y’abaturage.

Ati “Abo bahoze bandika ngo muturinde lockdown, ntabwo ari ukuvuga ngo muyiturinde nk’aho ari Leta ibafatira lockdown. Dushyira ku munzani tukareba ngo lockdown ibaye iragira ingaruka ki ku mibereho isanzwe?”.

“Ndangira ngo mutumva ko kuba tutayishyizeho uyu munsi ari uko twayibarindaga nkuko mwabidusabye, nayo yashobokaga ariko dushyira ku munzani. Bivuze ngo dukomeze twirinde, n’iyo lockdown ishobora kuzagera ikongera ikaba bitewe n’uko imibare yazamutse.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumva ko kurwanya icyorezo bireba buri wese atari ‘ibya Leta kuko Leta igizwe n’abaturage’.

Yihanangirije kandi abantu bakomeje kurenga ku ngamba zo kwirinda Covid-19 barimo abakomeza kwitabira ibirori rwihishwa, abamenya ko bandura bagakomeza gusabana n’abandi, gukora ingendo n’ibindi.

Ati “Turimo kugenda tubona abantu banduza abandi babishaka. Ingero zirahari, aho umuntu bamubwira ngo urarwaye jya mu rugo wicare, ejo bakamubona muri taxi atwaye abantu. Tugufata nk’umuntu uri gutera abandi bantu uburwayi ubishaka […] Ugomba kumenya ko ugomba kwirinda urinda na bagenzi bawe.”

Mu turere 30 tugize igihugu, 11 twagaragayemo ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa Covid-19.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije, yavuze ko ubwandu bumaze iminsi bwiyongera bwaturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo ubwiyongere bw’icyorezo mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Yavuze kandi byaturutse ku Banyarwanda bakoreraga muri Uganda baherutse kwinjira mu gihugu bahunze Guma mu Rugo n’ibindi byemezo byafashwe muri Uganda ndetse n’Impunzi z’abanye-Congo zinjiye mu Rwanda mu gihiriri muri Gicurasi uyu mwaka, zihunga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Icyakora, Dr Ngamije yavuze ko hari no kudohoka ku mabwiriza yari asanzwe yo kwirinda Covid-19.

Ati “Hari imyitwarire idahwitse natwe mu gihugu yagiye iba intandaro y’ubwiyongere. Hari abagiye mu birori, abiraye, kurenga ku mabwiriza ya Covid-19, igisa no kwihishashisha hagati y’abantu n’inzego zishinzwe kubahiriza aya mabwiriza. Iyo ubishyize hamwe birasobanura ubwiyongere bumazemo iminsi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko niba Abanyarwanda koko batinya Guma mu Rugo, bakwiriye kubigaragaza bubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Ati “Kudashaka lockdown nta kundi uretse kwirinda. Kutirinda birazana lockdown. Uyu ni umwanya kugira ngo Umunyarwanda atekereze ku giti cye. Iyo Covid-19 ije ntabwo iza ireba kanaka.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yavuze ko urwego ayoboye rufite ubushobozi bwo gukurikirana iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda Covid-19 zashyizweho, asaba abaturage kuborohereza.

Yanenze bamwe mu baturage bakomeje gukorera ku jisho, bagatinya ‘Polisi kurusha uko batinya icyorezo’.

Ati “Hari igikomeje kugaragara, aho abantu bafite imyumvire itari myiza ugasanga batinya polisi, batinya abayobozi n’izindi nzego z’umutekano aho gutinya iki cyorezo. Ugasanga abantu ntibambaye neza agapfukamunwa kandi bagomba kurinda ubuzima bwabo […] Ubona bidakwiriye.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, yijeje ko bazakora ibishoboka byose ibicuruzwa bigakomeza kuboneka hirya no mu hino mu gihugu muri ibi bihe.

Yaburiye abacuruzi bashobora kwihisha inyuma y’ingamba nshya bakazamura ibiciro, avuga ko igenzura rizakomeza gukorwa.

Minisitiri Habyarimana yasabye abafite ubucuruzi bose kubahiriza ingamba zashyizweho haba kujya ibihe aho bagomba gukora ku kigero cya 50 % nko mu masoko, gushyiraho aho gukarabira ku maduka n’ibindi.

Biteganyijwe ko ingamba zashyizweho zo kwirinda zizasuzumwa nyuma y’ibyumweru bibiri.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko impamvu hatashyizweho Guma mu Rugo byaturutse ku busesenguzi bwakozwe hakarebwa ikitagira ingaruka zikomeye ku mibereho myiza y'abaturage
Dr Ngamije yavuze ko muri uku kwezi kwa gatandatu habayeho kudohoka gukomeye ku ngamba zo kwirinda
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye Abanyarwanda kubahiriza ingamba zashyizweho niba badashaka Guma mu Rugo
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata yijeje ko bazakora ibishoboka byose ibicuruzwa bigakomeza kuboneka hirya no mu hino mu gihugu muri ibi bihe
IGP Dan Munyuza yavuze ko Polisi ifite ubushobozi buhagije bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza mashya yo kwirinda Covid-19
Abanyamakuru batandukanye mu kiganiro cyabahuje n'inzego zitandukanye ku ngamba nshya zo kwirinda Covid-19
Umunyamakuru Umutoni Carine wa RBA ubwo yabazaga ikibazo

Amafoto: Primature


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .