Gukumira ikoreshwa ry’amasashi muri Kenya byateje ibura ry’ibyo gupfunyikamo mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Ukwakira 2017 saa 01:24
Yasuwe :
0 0

Mu mpera za Kanama uyu mwaka nibwo Leta ya Kenya yashyizeho itegeko ribuza ikoreshwa ry’amasashi mu gihugu hagamijwe kurengera ibidukikije.

Iri tegeko muri Kenya ryaje risanga iryo mu Rwanda rimaze imyaka 12 ribuza ikoreshwa ry’amasashi mu gupfunyika ibicuruzwa n’ibindi bintu bitandukanye.

Nyuma y’amezi abiri Kenya iciye amasashi, ibikoresho byo gupfunyikamo bitangiza ibidukikije byabaye ingume kuko inganda zo muri Kenya ndetse n’izindi zoherezaga byinshi mu Rwanda zagabanyije ingano yabyo ngo zibone n’ibyo zohereza muri Kenya.

Urugero nk’uruganda rwitwa Mafuco rwo muri Kenya, rumwe mu zoherezaga ibyo gupfunyikamo byinshi mu Rwanda rwarabigabanyije kugira ngo ruhaze isoko ry’imbere mu gihugu.

Umuyobozi w’uruganda rukora ibyo gupfunyikamo Real Packaging Industry ruherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, Janvier Ndayirata yabwiye ikinyamakuru The EastAfrican ko ubu nabo batangiye guhamagarwa n’abakiliya bo muri Kenya ngo babagemurire.

Ati “Akenshi ku munsi nakira abantu bampamagara bo muri Kenya barenga 20.”

Yakomeje avuga ko hari n’izindi nganda zikora ibyo gupfunyikamo mu Rwanda ziri gukorana n’abakiliya bo muri Kenya kuko aribo batanga menshi kandi bakagura byinshi.

Ndayirata avuga ko mbere y’uko Kenya ica ikoreshwa ry’amasashi, ipaki y’ibiro 30 by’ibyo gupfunyikamo yagurishwaga 42 000 Frw ariko ubu ngo igurishwa 46 000 Frw.

Umwe mu bakora mu nganda z’ibyo gupfunyikamo utarashatse kwivuga amazina yabwiye The EastAfrican ko niba Mafuco yaroherezaga amakamyo 20 y’ibyo gupfunyikamo, ubu isigaye yohereza amakamyo atanu gusa.

Ndayirata yavuze ko n’Abanyaburayi babahaga ibyo bakoramo ibyo gupfunyikamo burije ibiciro.

Avuga ko amikoro y’abafite zikora ibyo gupfunyikamo mu Rwanda ari make ari yo mpamvu bagitegereza ibiva hanze cyane. Atanga urugero rw’uko uruganda rwe rwakabaye rukora toni 20 ku munsi ariko ngo rukora eshatu gusa.

Imibare yatangajwe n’Ikigo gishinzwe iterambere (RDB) mu mwaka wa 2012 yagaragaje ko haguzwe ibyo gupfunyikamo (envelopes) by’agaciro ka miliyoni 3.2 z’amadolari, 90 % yabyo yaturutse muri Kenya.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), Eng Colette Ruhamya aherutse gusaba abikorera gushora imari mu bijyanye n’ibyo gupfunyikamo, agaragaza ko hari ibindi bihugu biri mu nzira yo guca amasashi, nibibikora bikazongera umubare w’abashaka ibyo gupfunyikamo bitangiza ibidukikije.

U Rwanda rwafashe umwanzuro wo guca ikoreshwa ry’amasashi mu mwaka wa 2005, mu mwaka wa 2008 hasohoka itegeko rihana ikoreshwa ry’amasashi mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza