Guhera muri 2020 umwaka w’amashuri ushobora kujya utangira muri Nzeri

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 Nyakanga 2018 saa 09:55
Yasuwe :
3 1

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyatangaje ko mu mwaka wa 2020 umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda ushobora kuzahindurwa, ukajya utangira muri Nzeri nk’uko byahoze mbere.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere mu kiganiro ubuyobozi bwa REB bwagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu mujyi wa Kigali, ubwo bwabashyikirizaga impamyabumenyi z’abarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2016, mu bigo byabo.

Mu 2005, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’uko umwaka w’amashuri watangiraga muri Nzeri ushyirwa muri Mutarama, ugahuzwa n’ingengabihe yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Bamwe mu banyeshuri, abarezi n’ababyeyi ndetse na Kiliziya Gatolika, bakomeje kugaragaza ko iyi ngengabihe ibagora bitewe n’ibihe by’impeshyi, bigatuma hamwe biga nabi kubera izuba n’ibura ry’amazi ndetse n’ibikorwa byo gufasha abana mu biruhuko ntibibe bitewe n’imiterere y’ibihe baruhukagamo.

Mu kwezi gushize ubwo hasozwaga icyumweru cy’uburezi gatolika, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène yavuze ko ingengabihe y’amashuri iri kuvugururwa.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée, yavuze ko Guverinoma yumvise izo mpungenge.

Yagize “Hakozwe ubusesenguzi bigaragara ko hari hakwiye guhuzwa umwaka w’amashuri mu mashuri abanza ndetse no mu mashuri yisumbuye byose bikajyana n’uko muri Kaminuza bimeze. Tukajya dutangira mu kwezi kwa cyenda cyane ko gutangira mu kwezi kwa mbere hari imbogamizi zabagaho ugasanga kudahuza ibiruhuko. Mu kwezi kwa karindwi, ukwa munani hari igihe bigorana ku bana cyane ko izuba riba riremereye cyane.”

Dr Ndayambaje yavuze ko guhindura ingengabihe y’amashuri atari ibintu byo kwihutira ari na yo mpamvu bihaye umwanya munini kugira ngo bitagira ingaruka ku myigishirize.

Ati “Urumva bishobora kugira ingaruka ku nteganyanyigisho iba igomba gukurikizwa. Hari kunozwa uburyo bizagenda bishyirwa mu bikorwa hagabanywa ibiruhuko. Nk’umwaka wa 2019 igihembwe cya mbere gishobora kuzatangira hafi ku itariki ya 7 z’ukwa mbere, ubundi twatangiraga mu cyumweru cya gatatu cy’ukwa mbere. Bivuze ko ikiruhuko kizaba kigufi.”

Yavuze ko uwo mwaka w’amashuri ushobora kuzasozwa mu Ukwakira kugira ngo haboneke umwanya uhagije wo gukora ibizamini no kubikosora.

Ati “Dukenera n’umwanya wo gukosora ibizamini bya Leta biba byatanzwe kubera ko umwana ugomba kujya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye agomba kuba yarakoze ikizamini cy’umwaka wa gatandatu, tukabona natwe umwanya wo gukosora no gutangaza amanota. Hari umwaka uzaba mugufi ariko ibyumweru abana bagomba kwiga bazabyiga ahubwo tubagabanyirize ku biruhuko.”

Umuyobozi wa Collège George Fox de Kagarama, Mupende Aaron yavuze ko gusubiza umwaka w’amashuri muri Nzeri bizorohereza abanyeshuri n’ababyeyi.

Ati “Nk’ubu igihe cy’izuba cyatangiye mu mpera z’ukwa Gatanu, abana rero ntabwo baba bafite umutekano wuzuye kubera ikibazo cy’ubushyuhe. Nko mu giturage ababyeyi baba bejeje bafite ubushobozi, bitandukanye no mu kwezi kwa mbere kuko abadakora biba bibagoye kugira ngo babone ibikoresho n’amafaranga y’ishuri.”

Kuba ingengabihe y’umwaka w’amashuri yatangiranaga na Mutarama byanagiraga ingaruka ku mwaka w’ingengo y’imari kuko wo utangira muri Nyakanga.

Mu myanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yabaye mu Ukuboza 2017, harimo umwe wagarukaga ku ‘gukomeza gushyiraho ingamba n’impinduka za ngombwa zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’uburezi, gusuzuma ingengabihe y’amashuri, kunoza imyigishirize y’ indimi, kongera amashuri yigisha iby’ubumenyi n’ubumenyingiro no gukomeza kurwanya impamvu zose zituma abana bata ishuri.’

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza