GS Kagugu Catholique, ishuri riri mu ya mbere mu Rwanda mu bucucike

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Nzeri 2018 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Mu gihe abandi bana mu gitondo batanguranwa bajya mu ishuri gusubiramo amasomo, muri GS Kagugu Catholique ho babyuka kare bajya gutanguranwa intebe, uyibuze agatwara iya mugenzi we cyangwa akiga ahagaze.

Ni ikigo gitanga uburezi mu mashuri abanza n’uburezi bw’imyaka icyenda, giherereye mu Kagali ka Kagugu mu murenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo, kigwaho n’abanyeshuri 6891.

Ukihagera wakirwa n’amajwi atandukanye y’abarimu bigisha n’abanyeshuri basubiramo ibyo bigishwa nk’uko bisanzwe ku bigo by’amashuri.

Ukirebeye inyuma ni ikigo kinini kigizwe n’inyubako nini z’amashuri zisa n’izikoze urukiramende.

Intebe ziba ziteye mu buryo butangaje, abana bicaye inyuma nta wahamya ko baba bareba imbere aho mwarimu ahagaze. Mwalimu kuba yagera ku ntebe ya nyuma aho umunyeshuri yicaye nabyo biba bigoye.

Rukera Abdul ni umwarimu wigisha mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Mu ishuri rye harimo abana 76, niwe ufite abana bake mu kigo cyose.

Yagize ati “Uko abana baba benshi intebe nazo ntazo. Usanga zicayeho abana bane, ubwo nabwo ni ababasha kuba ari banini ahari bato bo bicara ari na batanu. Ni ikibazo gikomeye. Nko mu wa mbere abana baba bicaye ari batandatu ku ntebe.”

Umuyobozi wa GS Kagugu Catholique, Habanabashaka Jean Baptiste avuga ko ikigo gifite ibyumba 53, ku buryo ku mpuzandengo nibura icyumba kimwe kibarirwa abana 80. Ntibivanaho ko hari ishuri ryigwamo n’abana 97.

Kuri iki kigo hari ibyumba bishya 12 biri kubakwa byagizwemo uruhare n’Ingabo z’u Rwanda ariko nabyo ngo ni iyanga, ku buryo abana bize mu gitondo badashobora kugaruka nimugoroba.

Imyigire ntiyoroshye

Mu mashuri abanza, nibura ku munsi umwalimu imbere ye hanyura abanyeshuri 160, ni ukuvuga abanyeshuri 80 mu gitondo na 80 ikigoroba.

Habanabashaka yakomeje agira ati “Gahunda yo kwiga bagasubirayo ikigoroba yatangiranye n’umwaka wa gatatandatu w’amashuri abanza, umwaka utaha hazakomeza abo muwa Gatanu. Niba twakoreshaga ibyumba bitandatu mu mwaka wa gatanu, ubwo birasaba ko mu mwaka ukurikira dukuba kabiri.Tuzafata kuri ibi turi kubaka.”

Ibyo byumba bishya Habanabashaka avuga ko nibura bizagabanya ubucucike bukagera ku banyeshuri 75 mu cyumba kimwe.

Mwalimu Rukera avuga ko kwigisha abana bangana gutyo mu ishuri ari ikibazo.

Ati “Ijwi utanga aba ari ikibazo, gutanga imyitozo no kuyikosora ni ikibazo, no gukurikirana abana biba bigoye.Bisaba ngo niba wigishije uzamukane n’abana bashoboye, ba bandi bari hasi bisaba umwanya uhagije wo kubakurikirana.”

Intebe abana bicaraho nazo ngo ni ariko ngo n’iyo zaboneka ntizabona aho zijya.

Habanabashaka akomeza agira ati “Icyumba ubusanzwe kigomba kugira intebe 23 ariko ubu niyo twazigira hari n’aho tudashobora kuzishyira kubera uwo mubare urengeje ukwemera.”

Amabwiriza mpuzamahanga avuga ko nibura kugira ngo abanyeshuri bige neza, umwalimu akwiye kwigisha abanyeshuri 45.

Ni gute iri shuri ryagize abana benshi?

Habanabashaka avuga ko ubucucike atari gutya bwahoze kuri iki kigo mu myaka nk’itanu ishize.

Imwe mu mpamvu ni uburyo aho iri shuri ryubatse ari agace kakirangwamo ubuzima buhendutse mu Mujyi wa Kigali, ku buryo abaturage bari kuhatura ubutitsa, mu duce twa Kagugu na Batsinda.

Habanabashaka ati “Hakunze kuboneka inzu zihendutse bityo ba bantu bimurwa bakagenda baza hano aho bashobora kubona n’inzu y’ibihumbi bitanu. Hari abandi baturuka mu zindi ntara bose usanga baza gutura hano bakazana abana kuri iki kigo.”

Ikibazo cyose kibaye mu burezi kigira ingaruka kandi iya mbere iba ku munyeshuri. Ubucucike butuma imitsindire kuri iki kigo igorana.

Nko mu mwaka wa 2015, mu banyeshuri basaga 400 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza, habonetsemo 110 batsinzwe bari mu cyiciro cya U.

Icyakora mu 2016, ikigo cyikubise agashyi bagera kuri 70, umwaka ushize baba 17.

Habanabakize avuga ko biterwa n’ingamba bashyizeho zo kuzamura abana bari ku rwego rwo hasi, gusa bituma kuzamura abandi bari mu cyiciro cyo hagati bidindira.

Hagiye guhangwa ishuri rizunganira irya Kagugu

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen yabwiye IGIHE ko ikibazo cya GS Kagugu Catholique bakizi, kandi bari gushaka uburyo bwo kugikemura burundu.

Yagize ati “Turashaka ahandi tuzacagurira bariya bana kuko baturuka hirya kure za Batsinda na Muhororo. Turimo turashakisha ahantu twabona ubutaka ngo duhangeyo ikindi kigo, naho gukomeza gushyira ibikorwa remezo hariya (Kagugu) ni ukuvuga ngo bizagera aho tugire ibihumbi bisaga icumi. Imicungire y’abo bana rero n’abarimu, ntabwo bibaho ubundi.”

Yakomeje avuga ko umwaka utaha aribwo bateganya gutangira kubaka irindi shuri i Muhororo, rizungunira irya Kagugu.

Icyakora yavuze ko kuri GS Kagugu Catholique uko ubushobozi buzajya buboneka bazajya basenya amashuri yubatswe kera, bakayasimbuza amagorofa.

Mu ntego za Guverinoma z’imyaka irindwi harimo kubaka ibyumba by’amashuri bihagije hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac yavuze ko vuba aha bagiye kubaka ibindi byumba by’amashuri ku bigo bitandukanye.

Yagize ati “Tuzibanda ku bigo bifite amashuri ashaje, ahari ubucucike na hariya abana baba bakora ingendo ndende. Ibyo rero biri mu bubasha bw’uturere kumenya ibigo bifite ibibazo nk’ibyo, ubwo na Kagugu niba hakiri ubucucike, iryo shuri rizitabwaho.”

Mu gihugu hose hazubakwa ibyumba by’amashuri 1686 ku buryo bizatangira gukoreshwa mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri utaha.

Hazibandwa ku byumba by’amashuri bishaje, aho abana bakora ingendo ndende ndetse n’ahakiri ubucucike.

Abanyeshuri baba bicaranye ari benshi ku ntebe imwe
Kuri GS Kagugu ingabo ziri kuhubaka ibyumba bishya 12 ariko nabyo biracyari bike
Mu mashuri abanza intebe imwe iba yicayeho abana bane cyangwa batanu
Mu mashuri yisumbuye naho harimo ubucucike
Umuyobozi wa GS Kagugu Catholique, Habanabashaka Jean Baptiste

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza