00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Green Party yirukanye abayoboke ishinja ubugambanyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ukwakira 2021 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Dr.Frank Habineza uyobora Green Party yatangaje ko abayoboke babiri baryo birukanywe bazizwa imyitwarire mibi n’imigambi mibisha y’ubugambanyi yo gushaka gusenya iri shyaka.

Komite Nyobozi Nshingwabikorwa y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), niyo yafashe uyu mwanzuro ku wa 24 Ukwakira 2021.

Itangazo ryashyizweho umukono na Dr Habineza uyobora iri shyaka rivuga ko abirukanywe ari Tuyishime Jean Deogratius na Mutabazi Ferdinand.

Riti “Byagaragaye ko bafite imigambi mibisha kandi y’ubugambanyi yo gusenya ishyaka barisenyera mu ryo benda gushinga bavuga ko babiterwamo inkunga n’abari hanze y’igihugu, kandi byagaragaye ko bamaze igihe bakangurira bamwe mu bayobozi b’ishyaka gufatanya nabo muri uwo mugambi mubisha.”

Rivuga kandi ko byakomeje kugaragagara ko nta bunyangamugayo bwabaranze cyangwa indangagaciro z’ishyaka ahubwo banyuranyije n’amategeko y’Ishyaka ndetse n’itegeko rigenga imyitwarire y’abanyapolitike n’imitwe ya politike mu Rwanda.

Tuyishime wirukanwe yari yarakuwe kuri lisiti ya burundu y’abakandida biri shyaka mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko aheruka nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’ Amatora yeretse abayobozi b’Ishyaka dosiye y’urubanza abaturage batandukanye bari baramurezemo ku byaha by’ubwambuzi, kubura ubunyangamugayo no kutubaha amategeko.

Mutabazi utuye mu Karere ka Ruhango, we mu ntangiriro z’uyu mwaka, ngo yiburishije irengero nyuma yo kutishyura imyenda yari abereyemo muramu we, akaba yarashakaga kubihindura ibibazo bya politike.

Dr Frank Habineza yatangaje ko Abayoboke babiri ba Green Party birukanywe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .