Kwamamaza

Global Competitiveness Report: Bwa mbere u Rwanda rwazamutseho imyanya itandatu

Yanditswe kuya 29-09-2016 saa 07:46' na Cyprien Niyomwungeri


COMMENTS: 6

U Rwanda rwakoze amateka yo kuva ku mwanya wa 58 rukagera ku wa 52 ku Isi mu bihugu bifite ubukungu buzamuka ku kigero cyo hejuru kandi buhamye, binatuma ruba urwa gatatu muri Afurika yose n’urwa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Nk’uko byagaragajwe na Raporo ya Global Competitiveness Index Report yo mu mwaka wa 2016-2017 yashyizwe ahagaragara n’Ihuriro Mpuzamahanga mu by’Ubukungu (World Economic Forum) kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2016, u Rwanda rwazamutseho imyanya itandatu ugereranyije n’umwaka ushize.

Iyi raporo yakozwe hagendewe ku bikenerwa mu kugira ngo hagire ibigerwaho mu bukungu birimo ibigo, ibikorwa remezo, uburezi, ubuzima, guhanga udushya n’ibindi.

Yakorewe mu bihugu 138. U Rwanda ni urwa gatatu muri Afurika nyuma ya Mauritius iri ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa 45 ku Isi na Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika n’uwa 47 ku Isi.

Mu karere ruza ku mwanya wa mbere, rugakurikirwa na Kenya iri ku wa 96 ku Isi, Uganda, ku wa 113, Tanzania 116 n’u Burundi buri ku mwanya wa 135.

Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, u Rwanda ni urwa mbere mu bijyanye n’imyubakire y’inzego no mu mu bijyanye n’umucyo ku isoko ry’umurimo.

U Rwanda na Tanzania nibyo bihugu byitwaye neza mu gusigasira ubukungu bwabyo, kongera ibikorwa remezo, uburezi no kongerera ubushobozi inzego.

Brazil, China, Colombia, u Rwanda na Kenya iyi raporo yabigize intangarugero mu guteza imbere ubumenyingiro.

Muri raporo ya 2012/2013 u Rwanda rwari ku mwanya wa 63, muri 2013/2014 ruza ku mwanya 66 muri 2014/2015 ruba urwa 62, mu mwaka wa 2015/2016 ruba urwa 58.

Ku rwego rw’Isi mu bijyanye n’imyubakire y’inzego ni urwa 13, ibikorwa remezo ni urwa 97, gusigasira ubukungu ni urwa 80, Uburezi n’ubuzima bw’ibanze ni urwa 84, umucyo ku isoko ry’umurimo ruri ku mwanya wa 7.

Zimwe mu mbogamizi mu gukora ubucuruzi mu Rwanda iyi raporo yagaragaje harimo; kugera kuri serivisi z’imari, ubumenyingiro bukiri hasi, inyungu ku nguzanyo nini, kudahanga udushya, imisoro n’ibikorwa remezo bike.

U Busuwisi, Singapore na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibyo bihugu byaje mu myanya ya mbere ku Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 5 Mutarama 2017
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved