Gitifu w’Akarere ka Karongi yeguye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Mutarama 2018 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi, Muhire Emmanuel, yeguye ku mirimo ye ku wa Kane, tariki ya 11 Mutarama 2018 .

Impamvu z’ubwegure ze ntiziramenyekana ariko amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko Muhire yeguya nyuma y’uruzinduko Umunyamabanga wa Leta ushinze iterambere ry’abaturage, Harelimana Cyriaque, yagiriye ku biro by’ako karere muri iki gitondo.

Bivugwa ko Muhire yasohotse mu nama y’abayobozi b’akarere n’Umunyamabanga wa Leta Harerimana irimbanyije.

Mu ibaruwa yashyikirije Njyanama y’akarere ivuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Uyu mugabo na bagenzi be batanu bari bandikiwe n’Inama njyanama mu Ukuboza umwaka ushize, basabwa kwishyura miliyoni 154 Frw bagombaga guca rwiyemezamirimo wadindije imirimo yo kubaka ibitaro bya Karongi ntibabikora.

Aho kwishyuza uwo rwiyemezamirimo ayo mafaranga yose, ngo bamuciye miliyoni 11 gusa akaba ariyo mpamvu bategetswe kuzishyura ubwabo.

Hari andi makuru avuga ko hari abandi abayobozi bashobora kweguzwa cyangwa gusezererwa muri ako Karere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza