00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gitega: Umusaza w’imyaka 64 yafashwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Umusaza w’imyaka 64 wo mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12 y’amavuko.

Ku wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021, ni bwo uyu musaza yatawe muri yombi nyuma y’aho umwana amushinjije ko ajya amusambanya amwizeza ko azamwishyurira amashuri.

Amakuru aturuka mu Murenge wa Gitega, avuga ko uyu musaza ari we wa mbere watanze amakuru y’uko umwana w’imyaka 12 ajya asambanywa n’abasore asa nk’aho ajijisha.

Abaturage bo mu Kagari k’Akabahizi, bavuga ko akimara gutanga aya makuru, ubuyobozi bw’Umudugudu bwahise butangira kubimubaza.

Umwana yababwiye ko ahubwo ari uwo musaza wamusambanyije inshuro ebyiri amubwira ko azamwishyurira ishuri.

Uwitwa Byiringiro Patrick wo muri aka gace yagize ati “ Mbese birasa nk’aho umusaza yari afite ubwoba ko rimwe ako kana yasambanyaga bari baturanye kazabivuga ni bwo yabwiye abantu ko kajya gasambana n’abasore ko babikabajije gahita kavuga ko ari we ujya agasambanya, baramufata.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie, na we yabwiye IGIHE, ko uyu musaza ari we wabanje gutanga amakuru y’uko uyu mwana ajya asambana n’abasore.

Yagize ati “Ni umusaza w’imyaka 64 ukekwa ko yasambanyaga umwana w’imyaka 12 ariko ibintu bye birimo urujijo kuko ni we watanze amakuru abwira abo mu Mudugudu ko hari umusore ujya ufata ako kana ku ngufu bagiye kubaza uwo mukobwa ahubwo aba ari we uvuga ngo ’ni uyu, tubikoze inshuro ebyiri’, ngo yamubwiye ko azamurihira amashuri.”

Yakomeje avuga ko uyu musaza bahise bamushyikiriza, RIB mu rwego rwo kugira ngo ikore iperereza ku byo ashinjwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .