00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisozi: Hagaragaye umurambo w’umugabo bikekwa ko yiyahuye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Umurambo w’umugabo bikekwa ko yiyahuye akoresheje inzitiramibu wagaragaye mu ishyamba ryo mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, nibwo umurambo w’uyu mugabo wagaragaye ku musozi witwa Ntora uri mu Mudugudu wa Nyakariro.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo mbere yo kwiyahura yabanje kwandikira ibaruwa umuryango we.

Ati “Yiyahuriye mu ishyamba ejo mu gitondo abaturage bahanyuze babona umuntu amanitse mu mugozi w’inzitiramibu, ubwo rero inzego z’umutekano na RIB zirahagera zimukuramo, umurambo ziwujyana ku Bitaro bya Kacyiru.”

Yongeyeho ko imbere y’uyu murambo hagaragaye impamyabumenyi ye ndetse ko muri iyo baruwa yari yanditse yavugaga ko ubuzima bwari bumugoye.

Umurambo wa Nyakwigendera wagaragaye mu mugozi w'inzitiramibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .