Gisagara: N’abangavu basabiwe kujya baboneza urubyaro

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 29 Ugushyingo 2017 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Mu Karere ka Gisagara hakomeje kugaragara ikibazo cy’abangavu baterwa inda zitateguwe bikabaviramo kuva mu ishuri no gukomererwa n’ubuzima, kuko akenshi batereranwa n’abagabo bazibateye.

Iki kibazo kimaze iminsi gihangayikishije ubuyobozi, amadini n’imiryango y’abafatanyabikorwa ba Leta, bashakira hamwe igisubizo kirambye ariko bisa naho bisaba izindi mbaraga kuko abangavu bagiterwa inda.

Mu murenge wa Muganza, hamwe mu hagaragara abangavu benshi batewe inda zitateguwe bafite imyaka y’amavuko itageze kuri 18. Nubwo ubuyobozi bugikora ibarura, buvuga ko mu tugari dutanu tuyigize buri kamwe kabonekamo abana babyaye n’abatwite barenga 25.

Uyu murenge kandi mu mwaka wa 2016 hagaragaye abangavu bagera kuri 18 batewe inda bibaviramo kuva mu ishuri ndetse bahura n’ibindi bibazo by’ubuzima.

Mu gikorwa cy’ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore, cyateguwe n’Umuryango “Action Aid Rwanda; kuri iyi nshuro hibanzwe ku nda zitateguwe zikomeje guterwa abangavu bakabyarira iwabo.

Ababyeyi n’abayobozi bunguranye ibitekerezo ku muti w’icyo kibazo, bemeza ko biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo ibishuko abangavu bahura nabyo, uburere budahagije, amakimbirane yo mu ngo, kutumvira ababyeyi, irari n’ibindi.

Nka kimwe mu bisubizo, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemence, yasabye ababyeyi kugira inama abakobwa babo bakajya kuboneza urubyaro igihe babona kwifata no gukoresha agakingirizo bibananiye.

Yagize ati “Twabegereje Ibigo Nderabuzima, ngira ngo na hano hari ibyo duherutse gutaha, niba ubona umwana bimunaniye mubwire agende abanze aganire na muganga, aho kugira ngo asame imburagihe ku myaka 16 cyangwa 20.”

Yakomeje avuga ko kuba mu murenge wa Muganza hakigaragara ubukene bukabije ndetse n’inkunga zaza ntizigire icyo zibamarira, biterwa no kuba hakomeje kuvuka abana benshi ku bakobwa babyarira iwabo; kubw’ibyo asaba ababyeyi ko igihe bagiye kuboneza urubyaro badakwiye gusiga abakobwa babo.

Ati “Wowe wa mubyeyi we niba ugiye kuboneza urubyaro umwana ntaruboneze, ni hahandi ntakizahinduka mu rugo kuko umubare w’abana ntiwahindutse. Ntabwo dushobora kurwanya ihohoterwa ngo bikunde tutabanje kuvanaho ikibazo cy’inda zitateguwe ziri guterwa abana bacu.”

Bamwe mu bakobwa bo mu Murenge wa Muganza batewe inda zitateguwe, bavuga ko byatewe n’ibishuko, abandi bakavuga ubukene no kutagira ubushishozi n’amakenga. Muri abo harimo n’ababyariye iwabo inshuro zirenze imwe.

Mutoni Solange wabyaye ubugira kabiri ati “Inda ya mbere nayitwaye niga mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye mfite imyaka 17, nayitewe na mubyara w’umugabo wa mama. Impamvu yabiteye ni amakimbirane yari mu rugo yatumye mama na papa bashwana baratandukana, mama ashaka undi mugabo. Inda ya kabiri yo nayitwaye nyitewe n’umuhungu twakundanaga ariko yahise anayihakana.”

Ababyeyi bavuga ko bagiye gukurikiza inama bagiriwe n’ubuyobozi yo kwigisha abana babo kwifata cyangwa gukoresha agakingirizo, byananirana bakajya kuboneza urubyaro bahitirwamo na muganga nubwo babab batarashaka.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango iherutse gutangaza ko mu 2016 mu Rwanda, abakobwa bari hagati y’imyaka 16 na 19 y’amavuko bagera ku 17,500 batewe inda zitateguwe.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemence aganiriza ababyeyi ku gukumira inda zitateguwe mu bangavu
Abakobwa bamwe batewe inda zitateguwe bibaviramo kuva mu ishuri
Abakobwa nabo basabwe kuboneza urubyaro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza