Gisagara: Mu mezi ane ya 2017, 9% by’abana bavutse bitabye Imana

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 19 Gicurasi 2017 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kibirizi, byo mu Karere ka Gisagara, butangaza ko abana bagera ku 9% by’abavutse kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2017 bitabye Imana barimo abavutse igihe kitageze, abo ababyeyi babo bakuyemo inda n’abapfuye bavuka.

Aba bana bose harimo abapfiriye ku bitaro bya Kibirizi no ku bigo nderabuzima icyenda bikorana n’ibitaro bya Kibilizi.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibirizi, Dr. Gideon Mulumba yabwiye IGIHE ko byatewe n’impamvu nyinshi zirimo no kuba nta mbangukiragutabara zihagije bafite.

Yagize ati “Hapfuye abana 9% kuva muri Mutarama kugera muri Mata. Mu 2016, hapfuye abana 8%. Iyi mibare ni myinsh kandi hari ibibitera. Hari abana twohereza ku bitaro bya kaminuza (CHUB) bakabura umwanya wo kubakira natwe tutabashije kubavura hanyuma bakahapfira, ikindi hari imashine tudafite, ifasha abana guhumeka igihe bavutse batagejeje igihe, hari abavukira mu ngo bakazanwa ku bitaro batinze[..]. twanasabye Minisiteri y’Ubuzima ko yatwongerera imbangukiragutabara kuko hari ubwo iyo dufite bashobora kuyihamagara habiri.”

Yakomeje avuga ko hafashwe ingamba zo gukumira iki kibazo harimo kuzana ibyuma bishobora gufasha abana bavuka igihe kitageze, gukurikirana no gutanga amakuru ku babyeyi batwite n’ibindi.

Muri Rusange abana bapfiriye kuri ibi bitaro n’ibigo nderabuzima bikorana mu 2014 bari 95 mu bana 1000 bavutse; mu 2015 hapfuye abana 91 mu 1000; 2016 hapfa abana 86 mu 1000. Kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2017 hamaze gupfa abana 89 mu bana 1000 bavutse ari bo bangana n’icyenda ku ijana(9%).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza