Gisagara: Minisitiri w’Intebe yeretse abahinzi icyabarinda guhura n’inzara

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 24 Nzeri 2016 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yabwiye abatuye mu karere ka Gisagara ko kwitabira umurimo, kuwunoza no gukurikiza amabwiriza bahabwa ajyanye n’ubuhinzi ndetse n’ubworozi ari byo bizabafasha guhangana n’ihindagurika ry’ikirere rigenda riteza amapfa hamwe na hamwe mu gihugu.

Yabigarutseho mu ijambo yageneye abatuye umurenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, ubwo yari yifatanyije na bo mu muganda ngarukakwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeri 2016.

Minisitiri w’Intebe yatangije n’igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo, aho yafatanyije n’abaturage gutera imbuto nshya y’imyumbati mu mudugudu wa Ruhuha, akagari ka Gakoma, aboneraho n’umwanya wo kubibutsa gukora cyane bakarwanya icyatera inzara.

Yavuze ko nubwo imvura yatinze kugwa hari uburyo abaturage bakora kugira ngo batagira ikibazo.

Ati “Twagize ikibazo cy’imvura nkeya muri aya mezi ashize kugeza na n’ubu, biraturuka ku mihindagurikire y’ibihe, ni yo mpamvu tugomba gucunga uko imvura iguye tugatera imbuto. Tugomba rero kwitegura kuko ntabwo twatera mu kigunda cyangwa mu masinde, kwitegura gutera ni ugutegura intabire tuzateramo imbuto”.

Ati “Abegereye imigezi n’ibishanga bagire umuco wo kuhira imyaka igihe imvura yabaye nkeya, hari kuhiza rozwari, twa tumashini twihuta,turiya tumashini buriya Leta yashyizemo amafaranga kugira ngo mujye mutubona ku mafaranga makeya, twashyizemo inkunga, ibyo rero bikwiye kwitabirwa cyane”.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana yagiriye inama abahinzi ko bagomba gutangira guhinga kare kandi mbere ya taliki 15 Ukwakira 2016 bakaba bamaze gutera imbuto kuko ibipimo byerekana ko imvura izagwa ku bwinshi mu Ugushyingo.

Yagize ati “Imvura izagwa ari nkeya mu kwezi kwa cumi, imvura nyinshi izagwa mu Ugushyingo n’Ukuboza, bivuze ko iyi igwa ari nkeya tuyikoreshe duhinge hakiri kare, kuko uko abantu bahinga batinze niko imyaka igenda irumba. Nyuma y’italiki15 z’ukwa cumi nta muntu wakagombye kuba agitera imbuto”.

Hagarutswe ku kibazo cy’igwingira ry’abana

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yakomoje ku kibazo cy’abana bagwingira kubera imirire mibi, avuga ko ibipimo byerekana ko mu karere ka Gisagara bakihagaragara ku gipimo kiri hejuru.

Yasabye ko hakorwa ibishoboka byose ntihagire umwana wongera guhura n’ikibazo cy’imirire mibi ari na yo itera kugwingira.

Ati “Aka karere ka Gisagara karacyari mu turere dufite igipimo cy’igwingira mu bana kikiri hejuru, iryo gwingira riraterwa n’ibintu byinshi, intungamubiri nkeya, umwanda mwinshi n’indyo ituzuye iburamo cyane cyane ibyubaka umubiri”.

Mu guhangana n’iki kibazo cy’abana bagwingira, ababyeyi bagiriwe inama yo korora amatungo magufi no kugira akarima k’igikoni.

Minisitiri w’Intebe akaba yaganiriye n’abaturage no ku zindi gahunda za Leta zirimo imihigo,ukwezi kw’imiyoborere myiza, ubumwe n’ubwiyunge, n’umutekano.

Nyuma y’umuganda Minisitiri w’Intebe yakomereje mu gikorwa cyo gusura inzu y’imikino iri kubakwa mu Karere ka Gisagara ndetse n’uruganda rutunganya ibitoki rukabibyaza inzoga.

Minisitiri w’Intebe yatangije n’igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo, aho yafatanyije n’abaturage gutera imbuto nshya y’imyumbati
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana yagiriye inama abahinzi ko bagomba gutangira guhinga kare
Minisitiri w'Intebe yasabye abaturiye amazi kugira umuco wo kuhira imyaka
Minisitiri w'Intebe yasabye abaturage kwitegura gutera imyaka hakiri kare

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza