Gisagara: Miliyoni 39 Frw zizajya zihabwa urubyiruko rufite imishinga myiza buri mwaka

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 16 Nyakanga 2019 saa 12:12
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwafashe umwanzuro wo gutera inkunga urubyiruko rufite imishinga aho buri mwaka hazajya hatangwa miliyoni 39 Frw; umushinga umwe uhabwe ibihumbi 300 Frw.

Ni igikorwa cyatangiye mu mwaka ushize w’Ingengo y’Imari hagamijwe kurwanya ubushomeri no gushyigikira abashaka kwihangira imirimo muri gahunda bise ‘Kuremera Program’.

Iyo gahunda bayiterwamo inkunga n’Ikigo cya Leta gishinzwe Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA).

Muri buri murenge hatoranywa imishinga 10 yahize indi, umushinga umwe ugahabwa ibihumbi 300 Frw. Akarere ka Gisagara kagizwe n’imirenge 13.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Hanganimana Jean Paul, yavuze ko ari gahunda izakomeza kugeza mu mwaka wa 2024.

Ati “Iyi gahunda twayitangiye mu mwaka ushize w’Ingengo y’Imari ariko no muri uyu mwaka nabwo tuzatera inkunga indi mishinga 130 kuko guhanga akazi biri mu cyerekezo cy’igihugu cyacu.”

Bamwe mu bafite imishinga yatewe inkunga mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19 bavuga ko iterambere ryatangiye kubageraho.

Nzamwita Steven wo mu Murenge wa Gishubi w’imyaka 26 y’amavuko yahawe iyo nkunga y’ibihumbi 300 Frw nyuma y’uko agaragaje umushinga wo kwagura ubuhinzi bwe bw’imboga.

Ati “Nyuma yo guhabwa ariya mafaranga ibihumbi 300 natangiye kwagura ubuhinzi. Mbere nahingaga ½ cya hegitali nkabonamo ibihumbi nka 80 ariko ubu namaze kwagura ubuhinzi nzajya nkuramo nka miliyoni y’amanyarwanda namaze guhemba abakozi bose nakoresheje.”

Nzamwita warangije amashuri yisumbuye mu Ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo avuga ko hari bagenzi be yahaye akazi kuko akoresha abakozi batandatu bahoraho n’abandi agaha bitewe n’igihe cy’ihinga.

Undi wahawe iyo nkunga ni Mukasekuru Jeannette wagaragaje umushinga wo kuboha imyenda itandukanye mu budodo.

Mukasekuru w’imyaka 26 y’amavuko avuga ko yasoje amashuri yisumbuye akomereza mu myuga mu Kigo Yego Center yiga kuboha imipira akoresheje imashini.

Ati “Ubu nkora umwuga wanjye wo kuboha imyenda; ibigo by’amashuri bimpa amasoko nkabona amafaranga menshi. Aho nkorera mpafite amaduka abiri y’ubucuruzi kandi nayo yinjiza amafaranga.”

Mukasekuru yahaye akazi abantu batatu barimo babiri bamucururiza n’undi umwe umufasha kuboha imyenda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko hari icyizere ko iyo gahunda ya ‘Kuremera Program’ izafasha mu kurandura ubukene kuko abazahanga imirimo bazaha akazi abandi kandi bateza imbere imiryango yabo.

Hashyizweho uburyo bwo kugenzura ko abahabwa iyo nkunga bayikoresha neza kandi ibaha umusaruro.

Urubyiruko rwasabwe gutangira gutegura imishinga myiza hakiri kare kugira ngo izabashe gutsinda irushanwa ihabwe inkunga.

Mbere yo guhabwa ayo mafaranga urubyiruko rubanza guhabwa amahugurwa ku kunoza imishinga yarwo.

Abahabwa iyo nkunga ni urubyiruko rufite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 30 y’amavuko.

Imashini Mukasekuru yifashisha mu kuboha imyenda itandukanye akoresheje ubudodo
Mukasekuru ari imbere ya rimwe mu maduka ye mu Murenge wa Gishubi
Mukasekuru avuga ko inkunga yahawe ari kuyibyaza umusaruro ashyira mu bikorwa umwuga yize wo kuboha imyenda mu budodo
Nzamwita Steven yatangiye kwagura ubuhinzi bwe bw'imboga kandi aha akazi gahoraho abantu batandatu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza