Gisagara: Indwara itaramenyekana yibasiye ingurube imaze kwica izirenga 100 mu mezi abiri

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 Kanama 2019 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko hari indwara itaramenyekana yibasiye ingurube zabo muri iyi minsi ikaba imaze kwica nyinshi, bagasaba ko inzego zibishinzwe zabafasha kumenya iyo ari yo no kuyishakira umuti.

Iyo ndwara bavuga ko imaze igihe cy’amezi abiri kandi itari isanzwe kuko ari bwo bayibona.

Bimwe mu bimenyetso biyiranga harimo ko ingurube igira umuriro igacika intege ntirye ikaryama. Iyo ingurube ifashwe mu minsi ibiri ihita ipfa.

Bavuga ko aho iri ku bwinshi ari mu Murenge wa Mukindo ariko yatangiye no kugera mu wa Mugombwa bihana imbibi.

Umworozi witwa Iradukunda Emile wo mu Kagari ka Nyabisagara mu Murenge wa Mukindo yavuze ko amaze gupfusha ibibwana 38 n’ingurube nkuru esheshatu.

Ati “Njyewe ku ruhare rwanjye maze guhomba amafaranga arenga ibihumbi 760 mu gihe kitarenze amezi abiri. Icyo twifuza ni uko ubuyobozi bwareba iyo ndwara iyo ari yo bukadufasha kuyishakira umuti no kuyivura.”

Undi witwa Muhizi François avuga ko yapfushije ingurube ebyiri zapfiriye igihe kimwe.

Ati “Zafatiwe rimwe zipfira isaha imwe. Icyo dusaba ni uko mwadukorera ubuvugizi zikavurwa byibura tukaramura izisigaye.”

Bavuga ko iyo ndwara iri kugenda yiyongera kuko buri munsi bumva umuturanyi wapfushije ingurube kandi yafashwe muri ubwo buryo.

Uwitwa Niyonagira Marie Louise wo mu Kagari ka Gitega na we avuga ko ingurube ye yafashwe abonye irembye arayigurisha bajya kuyibaga isize ibibwana bitanu.

Ati “Iyo ndwara yaduteje igihombo hari n’ababanje kuyirwaza mbere yacu; ingurube zacu zirapfa kandi iyo yamaze gupfa ntiwayibaga ngo uyirye kuko inyama ziba zisa n’umukara.”

Abo baturage bavuga ko babanje kugira ngo ni indwara isanzwe ariko batungurwa no kubona iri kugenda ikaza umurego ari na ko yica ingurube nyinshi.

Umukozi ushinzwe Ubworozi mu Karere ka Gisagara, Nteziryayo Vedaste, avuga ko iyo ndwara itaramenyekana neza ariko bakeka ko yaba iterwa n’ibihe by’impeshyi.

Nteziryayo avuga ko imibare baheruka ariko ishobora kwiyongera yerekana ko hamaze gupfa ingurube 106 mu mezi abiri gusa.

Ati “Ntabwo iyo ndwara izwi ariko ni ibibazo ingurube zikunze guhura na byo mu gihe cy’impeshyi bishingiye ku bushyuhe cyane cyane kuko ingurube zikunze kuba ahantu hakonje cyangwa kuhagirwa. Twari tukibarura ariko imibare twari dufite ejo hari hamaze gupfa ingurube 106.”

Yavuze ko kuri uyu wa Gatatu basuwe n’itsinda ry’abakozi b’Ikigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, baje kureba iby’icyo kibazo bemeranya ko bagiye gufata ingamba bagakumira iyo ndwara.

Ati “Icya mbere tugiye gushyiraho ahantu hatandukanye yo kuzitera imiti kuko hari ukuntu tuzitera tukazongerera ubudahangarwa ariko dukore n’ubukungurambaga mu baturage ku buryo itungo ryose ryafashwe barizana cyangwa se bakaduhamagara tukabafasha.”

Nteziryayo akomeza avuga ko muri iki gihe cy’impeshyi inkoko nazo ziri kurwara indwara izikomokaho kuko mu mezi abiri hamaze gupfa inkoko 46.

Yagiriye inama abaturage yo kudapfa kurya itungo ryipfushije cyangwa rirwaye kuko ryabatera indwara.

Iyo ingurube ifashwe n'iyo ndwara igira umuriro mwinshi igacika intege ikaryama hasi ntibashe kurya
Iyo ndwara iri kwibasira ingurube z'ibibwana n'inkuru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza