00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Imiryango 16 imaze igihe mu bukene yagaragaje ko igiye kubukurwamo n’inka yahawe

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 Kanama 2021 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko bamaze igihe kirekire mu bukene bitewe n’uko bahinga badakoresheje ifumbire ntibeze, ariko nyuma yo guhabwa inka bagiye bemeje ko bagiye gukora cyane bakiteza imbere.

Abatuye mu mirenge ya Gikonko, Mamba na Musha babivuze ubwo imiryango 16 yahabwaga inka kugira ngo ibashe kubona ifumbire n’amata yo kunywa.

Ni inka bahawe n’itorero ADEPR Paruwasi ya Gikonko, Umudugudu wa Gahabwa mu gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Bamwe mu bagize imiryango yahawe inka bavuze ko bagiye kuzifata neza kugira ngo zibakure mu bukene bamazemo igihe kirekire.

Mukeshimana Philomène ati “Mba mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe; iyi nka bayimpaye nyikeneye kuko nzabona ifumbire yo guhingisha n’amata yo kunywa. Iyi nka ngiye kuyifata neza inkure mu cyiciro cya kabiri nibura njye mu cya gatatu kuko ntabwo nakomeza guke kanandi mfite inka.”

Niyonsenga Donatha na we yavuze ko yahingaga ntiyeze kubera kutagira ifumbire kuko kuva mu 2018 yashinga urugo, nta nka yigeze yorora.

Ati “Rwose ntuye ahantu hatera ariko nahoranaga icyifuzo cyo kubona inka, none ndayibonye kubera ubuyobozi bwiza. Nzayifata neza kuko nyitezeho kunkura mu bukene.”

Umuyobozi w’umushinga watanze izo nka uterwa inkunga na Compassion International, Nyirandagijimana Marie Josée, yavuze ko bahisemo guha inka imiryango ikennye kuko babonye ko ari itungo rizayifasha kuva mu bukene.

Ati “Ni igikorwa twakoze tugamije gufasha abaturage batuye mu mirenge dukoreramo kuva mu bukene kuko bari baragaragaje ko bazikeneye kugira ngo babone amata n’ifumbire.

Yakomeje avuga ko usibye izi nka 16 batanze, mu bihe bishize boroje abaturage izindi nka 11, inkoko 295, ihene 482 n’ingurube 195.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clémence, yashimiye ADEPR uruhare igira mu guteza imbere abaturage.

Ati “Turabashimira ku bw’ibikorwa mukora bigamije gukura abaturage mu bukene. Abahawe inka turabasaba kuzifata neza kugira ngo imibereho yabo ihinduke myiza.”

Akarere ka Gisagara kihaye umuhigo w’uko mu Ukuboza 2022 buri rugo ruzaba rworoye inka kuko basanze ari itungo rifasha umuryango gutera imbere ukava mu cyiciro kimwe ukajya mu kindi. Ni gahunda aka karere kazafatanya n’abaturage bako ndetse n’abafatanyabikorwa kugira ngo igerweho.

Kugeza ubu abaturage bose boroye inka muri aka karere barenga 45,813 bangana na 52%.

Bahawe inka z'imbyeyi kandi zose zifite ubwishingizi
Inka bahawe bazitezeho kubakura mu bukene
Gasengayire yasabye abahawe inka kuzifata neza kugira ngo zibakure mu bukene
Umuyobozi w’umushinga watanze izo nka uterwa inkunga na Compassion International, Nyirandagijimana Marie Josée, yavuze ko bahisemo guha inka imiryango ikennye kuko babonye ko ari itungo rizayifasha kuva mu bukene
Bahawe inka z'imbyeyi kandi zose zifite ubwishingizi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .