Kwamamaza

Gisagara: Ibiro by’utugari byose bigiye gushyirwamo internet

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 10:51' na Kwizera Prudence


Mu gihe u Rwanda rukataje mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, rinatuma abashoramari barushaho gushora imari mu gihugu, ni nako inzego zitandukanye z’ubuyobozi zirushaho kunoza imikorere yazo mu rwego rwo gutanga serivisi nziza kandi zihuse.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko bwihaye intego yo kugeza ku biro by’utugari byose umuriro w’amashanyarazi ndetse n’umuyoboro wa internet mu rwego rwo kwihutisha akazi no kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Clémence Gasengayire ubwo yari yitabiriye ibirori byo gutaha ku mugaragaro ibiro bishya by’Akagari ka Munazi mu murenge wa Save.

Gasengayire yavuze ko muri Gisagara hari kugenda hubakwa ibiro bishya by’utugari kandi bimeze neza, bigizwemo uruhare n’abaturage ubwabo, bityo ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwarihaye intego yo kubigezamo umuriro ndetse n’umuyoboro wa internet.

Yagize ati “Buri mwaka hari utugari tugenda twubakwa, ariko kuri ubu twihaye intego y’uko buri kagari gafite umuriro tugomba gushyiramo umuyoboro wa internet, kuko abayobozi hari ibyo bagomba gukora kandi bisaba internet tukabona ko bibagora”.

Yakomeje atangaza ko kugeza ubu mu tugari 59 tugize akarere ka Gisagara, uturenga 50 twamaze kubona inyubako nziza na ho 17 tukaba turimo umuriro w’amashanyarazi.

Muri utu tugari ngo hari utugera kuri dutandatu bigaragara ko inyubako z’ibiro zishaje bityo zikaba zizavugururwa bitarenze umwaka utaha.

Guhabwa internet bizakemura ikibazo cy’idindira ry’akazi

Marie Gorette Mushimiyimana uyobora akagari ka Munazi katashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 23 Kanama 2016, yavuze ko babonye umuyoboro wa internet byabafasha kunoza servisi batanga.

Mushimiyimana ati “Internet izadufasha gutanga serivisi nziza, kuko usanga iyo dushaka kugira ibyo twohereza bidusaba kujya ku murenge. Ibyo rero bituma dufata urugendo kandi hari serivisi twagombye kuba duha abaturage zikomeza kudindira”.

Mu mirenge 13 igize Akarere ka Gisagara, 12 ifite amashanyarazi aturuka ku mazi naho umwe wa Mukindo ufite aturuka ku mirasire y’izuba.

Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko iyi mirenge yose ifite umuyoboro wa internet ndetse na Modem zo kwifashisha mu gihe bibaye ngombwa.

Gahunda yo gusakaza umuyoboro wa internet mu tugari twose yatangiriye mu ka Gisagara ubu ikaba ikora neza.

Ibiro by'Akagali ka Munazi katashywe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved