Iri shuri ryatashywe ku mugaragaro mu cyumweru gishize rizajya rirererwamo abana bari hagati y’imyaka itatu kugeza kuri itandatu riri mu kagari ka Rwamiko, Umurenge wa Muganza. Ryubatswe muri gahunda ya Action Aid yo kubakira ubushobozi umugore no kumufasha kubona umwanya wo gukora no gushyira mu bikorwa imirimo yinjiza amafaranga aho guhora muyo mu rugo gusa nko kurera abana, guteka, kumesa n’iyindi.
Iri shuri ni kimwe mu bikorwa by’umushinga wayo witwa Flow (Founding Leadership and Opportunities for Women) ugamije gufasha abagore kugera ku iterambere rirambye ariko babigizemo uruhare.
Umuyobozi w’uyu mushinga mu Rwanda, Anatole Uwiragiye, avuga ko mu ishyirwa mu bikorwa ryawo bafatanyije na Association Duhozanye, ikigamijwe ari ugufasha abagore gukoresha neza igihe no gukemura ikibazo cy’abavunishwa n’imirimo yo mu rugo.
Yagize ati “Ni uburyo bwo kugira ngo umugore nawe abone umwanya wo gukora imirimo ibyara inyungu, kuko umwana azaba yabonye aho kurererwa. Urumva ko wa mwanya umugore yamaraga arera umwana azawubyaza umusaruro akora imishinga yinjiza amafaranga”.
Iri shuri kuri ubu ryigamo abana bagera kuri 390, rifite ibyumba 11 harimo bitatu byagenewe kwigiramo, bibiri byo kuruhukiramo, bibiri byagenewe ibiro, bibiri byagenewe ububiko (stock), kimwe cyagenewe gukorerwamo inama, n’ikindi cyagenewe igikoni ndetse n’ubwiherero.
Kugira ngo iyo gahunda yo kubakira ubushobozi umugore igerweho, abagore bo mu Murenge wa Muganza bashyizwe mu matsinda kandi bahabwa inka z’imbyeyi 26 zibafasha kubona ifumbire, ndetse n’ibigega 23 bifata amazi, kugira ngo umwanya batakazaga bajya kuvoma kure babe bawukoramo indi mirimo yinjiza amafaranga mu rugo.
Muri uyu murenge hari amatsinda 19 abumbiye hamwe abagore n’abagabo 570 aho Action Aid iwushyira mu bikorwa ku bufatanye n’Umuryango
Duhozanye.
Nyirarenzaho Liberatha utuye mu Murenge wa Muganza avuga ko iri shuri bubakiwe ryatangiye gutuma abana babo biga bakiri bato kandi bakaba batozwa uburere no kugira isuku hakiri kare.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemence yibukije abaturage ko ibikorwa bagezwaho byose bagomba kujya babibyaza umusaruro bikabubakira iterambere rirambye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko iri ari ryo shuri ry’incuke rya mbere ryubatswe muri aka Karere, ariko hari gahunda yuko buri shuri ribanza rigomba kugira n’ahagenewe kwigira abana b’incuke.
Action Aid ivuga ko umushinga Flow uzishyura abarimu bigisha muri iri shuri mu gihe cy’imyaka itatu, bityo ababyeyi baharerera bakaba basabwa gutangira gukusanya umusanzu bazifashisha mu bihe biri imbere.
Umushinga Flow uzamara imyaka itanu mu Rwanda (2016-2020), bikaba biteganyijwe ko uzatera inkunga abagore bagera ku 6 000 n’abagabo 1000 bo mu Mirenge 11 yo mu Turere dutanu, aritwo Gisagara, Nyaruguru, Nyanza, Musanze na Karongi.
Ibindi bikorwa biri muri uyu mushinga ni ugutoza abagore gukora imishinga ibyara inyungu, kwibumbira mu matsinda, kubatoza guharanira uburenganzira bwabo no kwirinda ihohotera ndetse no kwita ku bidukikije batekesha gaz cyangwa ibindi bicanwa bidakomoka ku biti.







TANGA IGITEKEREZO