Gisagara: Beretswe uburyo gukena bidakwiye kuba urwitwazo rwo kurwaza bwaki

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 2 Nzeri 2016 saa 01:29
Yasuwe :
0 0

Hirya no hino mu gihugu haboneka bamwe mu babyeyi bafite abana bagaragaraho indwara ziterwa n’imirire mibi, akenshi bakisobanura bavuga ko biterwa n’ubukene, kuko batabasha kubona ubushobozi bwo gushaka indyo yuzuye no kuyitegura.

Mu karere ka Gisagara ni hamwe mu hagaragara abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, kuko Ubushakashatsi buheruka ku mibereho y’Abanyarwanda (EICV4), bwagaragaje ko Gisagara ari kamwe mu Turere dutatu dukennye cyane mu gihugu, kandi tugaragaramo ikibazo cy’imirire mibi itera abana kugwingira.

Ibi byatumye umuryango utabara imbabare, Croix Rouge-Rwanda ufatanya na Leta gushyiraho gahunda yo gufasha abaturage guhangana n’ikibazo cy’indwara ziterwa n’imirire mibi, hashyirwaho igikoni cy’umudugudu ababyeyi bakigishwa gutegura indyo yuzuye.

Umuhuzabikorwa wa Croix Rouge mu turere twa Huye na Gisagara, Robert Muyenzi, avuga ko kugeza ubu bafite imidugudu 18 bakorana na yo mu karere ka Gisagara kandi hari impinduka imaze kugaragara.

Muyenzi ati “Ubusanzwe Croix Rouge y’u Rwanda ni umufatanyabikorwa wa Leta muri gahunda zitandukanye, imwe muri zo rero ni ukurwanya imirire mibi. Twegera ababyeyi cyane cyane abafite abana bagararaho imirire mibi tukabigisha uko bategura indyo yuzuye, tukayitegurana nabo mu gikoni cy’umudugudu”.

Ubwo kuwa kabiri taliki ya 30 Kanama 2016, Croix Rouge y’u Rwanda yari yasuye abatuye mu mudugudu wa Mbeho, akagari ka Bwiza, umurenge wa Kansi, yabibukije ko badakwiye kwitwaza ko bakennye ngo bitume barwaza indwara ziterwa n’imirire mibi kuko kubona indyo yuzuye bidasaba kuba utunze ibya mirenge.

Ibiryo bitegurirwa mu gikoni cy’umudugudu ni ibiba byazanwe n’abaturage, mu rwego rwo kubereka ko ibyp bahinga bihagije kugira ngo indyo yuzuye iboneke.

Abatuye uyu Mudugudu wa Mbeho babwiye IGIHE ko kuva muri 2012 Croix Rouge yatangira gukorana na bo nta mwana urongera kugira ikibazo cy’imirire mibi.

Christine Nyiyoyita avuga ko na we yari afite umwana ufite ikibazo cy’imirire mibi, ariko ubu yakize kuko yamwitayeho akurikije inyigisho yahawe na Croix Rouge y’u Rwanda.

Niyoyita ati “Sinari nzi ko nafata ibijumba nkabivanga n’imboga, indagara, n’ibishyimbo nkateka, ibyo rero byatumye umwana wanjye ahura n’imirire mibi kuko nabitekaga kimwe ukwacyo n’ikindi ukwacyo. Ubu umwana wanjye yarakize ameze neza numva nishimye cyane kuko mwarimu we ambwira ko azi ubwenge”.

Umuhuzabikorwa wa Croix Rouge mu turere twa Huye na Gisagara, Robert Muyenzi, avuga ko mu muri uyu mudugudu wa Mbeho bahasanze abana 11 barwaye indwara ziterwa n’imirire mibi, ariko kuri ubu bose bamaze gukira.

Mu rwego rwo gukomeza kwirinda ko hari umwana wakongera guhura n’imirire mibi, ababyeyi bari mu midugudu Croix Rouge y’u rwanda ikoreramo babumbiwe hamwe mu matsinda, aho bigishirizwa n’izindi gahunda z’iterambere zirimo kuboneza urubyaro, gutanga mituweli, gukingiza abana, gukorana n’ibigo by’imari, n’izindi.

Izi gahunda zikorwa na Croix Rouge ziza ziyongera kuzashyizweho n’Akarere ka Gisagara, zirimo kwigisha abaturage kugira akarima k’igikoni, ishuri ry’agakono k’umwana ry’iminsi 12 no kumukamishiriza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza