Kwamamaza

Gisagara: Abaturage biyubakiye ibiro by’Akagari bya miliyoni 19

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 16:29' na Prudence Kwizera


Nyuma yo kumara igihe kirekire bahabwa serivisi ahantu hava, abaturage bo mu Kagari ka Munazi mu Karere ka Gisagara, bishyize hamwe biyubakira ibiro by’Akagari bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 19.

Ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kanama 2016, batahaga ku mugaragaro ibiro by’Akagari biyujurije hagaragajwe inzira byanyuzemo kugira ngo babigereho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Munazi, Marie Gorette Mushimiyimana, yavuze ko nyuma yo gusanga aho bakoreraga hatameze neza bagiye inama n’abaturage bishakamo ibisubizo, bityo babasha kwiyubakira inzu ifite agaciro ka 19 645 000 frw.

Mushimiyimana ati “Ndashimira cyane abaturage b’akagari ka Munazi ubwitange n’ubufatanye bagize, uburyo bakoragamo, umuganda batanze, abafundi bakubaka abandi bakaba abayede. Mbese bakoze nk’abikorera kuko nibo batangiye gusiza ikibanza barubaka kugeza n’uyu munsi”.

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko nyuma y’ubufatanye bw’abaturage hiyongereyeho n’ubufasha bw’Akarere ka Gisagara.

Ati “Akarere kaduhaye imifuka ya sima 203, baduhaye inzugi n’amadirishya, baduha amabati n’imireko, kandi hari n’amafaranga baduhaye yo guhemba abafundi bazaga kudufasha kubaka”.

Bamwe mu baturage bo muri aka Kagari na bo bavuga ko bishimira igikorwa bagezeho, kandi bizeye ko serivisi bahabwa zigiye kurushaho kuba nziza n’iterambere ryabo rigakomeza.

Anonciata Nyiramisago ati “Aho batwakiriraga mbere hari hato kandi nta hantu ho gukorera inama hari hahari, ndetse hanavaga ku buryo igihe imvura yagwaga twajyaga kugama mu tubari turi hafi yaho. Ubu rero ndumva tugiye kujya twakirirwa ahantu heza twiyubakiye kandi tukaganira ibyiza byubaka”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, Innocent Kimonyo, yavuze ko umurenge ayoboye ugizwe n’utugari dutanu kandi tune tumaze kubona aho gukorera hajyanye n’igihe hakaba hasigaye akagari kamwe nako kagiye kuvugururwa mu bihe biri imbere.

Akagari ka Munazi gatuwe n’abaturage 5 345 bakaba ari bo bahuje imbaraga mu kwiyubakira ibiro b’Akagari bijyanye n’igihe.

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro Ibiro bishya by'Akagari ka Munazi
Ibiro by'Akagari ka Munazi byavuye mu maboko y'abaturage

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved