Gisagara: Abaturage bagaragaje ahakeneye umwotso muri serivisi z’ubuzima

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 30 Mata 2021 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kuzamura ibipimo bya serivisi z’ubuzima ari urugendo rusaba kongera ibikorwa bitandukanye birimo ubushobozi bw’abakozi, ibikoresho ndetse n’ibikorwa remezo kandi bizakomeza gushyirwamo ingufu.

Umukozi muri Ministeri y’Ubuzima akaba n’Impuguke mu kunoza Serivisi z’Ubuzima, Gashayija Modeste, yabivuze kuri uyu wa Kane ubwo itsinda riturutse muri iyo minisiteri ku bufatanye n’Ikigo cy’Ababiligi cy’Iterambere, Enabel mu mushinga wayo Barame, bakoreraga igenzura mu Bitaro bya Kibilizi mu Karere ka Gisagara, bareba ireme rya serivisi zihatangirwa.

Bamwe mu babyeyi basanze barwariye muri ibyo bitaro bavuze uko babona serivisi bahabwa, bagaragaza n’ahakwiye gukosorwa.

Ntezukobagira Marianne yagize ati “Ibyinshi ni ibyo dushima, gusa hariya hepfo kuri reception [aho bakirira abaje kwivuza] ni ho tujya tubona ikintu kitubangamira. Iyo tuhageze dusezera badufata ukuntu kutari kwiza, bakatubwira ngo nitwicare hariya, tukicara bukatwiriraho, bakadusubiza inyuma. Ako ni ko gakosa tubona bakosora.”

Umubyeyi witwa Uzarama Jeanne basanze amaze kwibaruka, yavuze ko igihe amaze aharwariye ari kuvurwa neza ku buryo afite icyizere cyo gukira.

Ati “Nageze hano banzanye muri ambulance banshyira mu kagare, bahita bajya kumpima ngo barebe uko meze. Kugeza ubu nta na kimwe kitagenda neza, byose ndabishima.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibilizi, Dr Twizeyimana Jean de Dieu, yavuze ko igikorwa cyo gukora igenzura ari cyiza, kuko kibafasha kumenya ibitagenda neza n’icyo bakora kugira ngo batange serivisi nziza.

Ati “Ni gahunda nziza cyane dushimira Enabel mu mushinga wayo Barame, kubera ko umufatanyabikorwa uza mugasuzumana mukareba ibigenda n’ibitagenda kugira ngo mubashe kunoza imitangire n’ireme rya serivisi, aba ari ikintu cyiza cyane.”

Dr Gashayija nk’uwaje ayoboye iryo tsinda yavuze ko ibipimo bya serivisi z’ubuzima bigenda bihinduka gusa ngo ni urugendo rusaba guhozaho kugira ngo bitere imbere kurushaho.

Yagize ati “Hari ibintu byinshi bibigiramo uruhare, hari abakozi ari nayo mpamvu bahora bongererwa ubumenyi, hari ibikoresho bitandukanye bikenerwa kwa muganga mubona buri munsi bikomeza kugenda byiyongera ndetse n’ibikorwa remezo nk’ibitaro bishya, ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze (Postes de Santé). Ibipimo bigenda bihinduka kandi biba byiza.’’

Imibare ya Minisante yerekana ko kugeza ubu ababyeyi babyarira kwa muganga bari hejuru ya 90%. Kugwingira kw’abana byari ku kigero cya 38% muri 2016, na 33% muri uyu mwaka wa 2021, intego ikaba ari uko muri 2024 bizagera kuri 19%.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kuzamura ibipimo bya serivisi z’ubuzima ari urugendo kandi bizakomeza kwitabwaho
Itsinda riturutse muri Minisiteri y'Ubuzima ku bufatanye na Enabel mu mushinga wayo Barame, bakoze igenzura mu Bitaro bya Kibilizi mu Karere ka Gisagara
Basuzumye ireme rya serivisi hagamijwe kurushaho kuzinoza
Barebeye hamwe ibishobora kunozwa mu Bitaro bya Kibilizi kugira ngo serivisi zihatangirwa zirusheho kunozwa
Ni igikorwa bakora kenshi hagamijwe guteza imbere ireme rya serivisi z'ubuzima mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .