Gisagara: Abahoze mu bwigunge n’ abacuruzaga ku gataro bujurijwe iguriro rya miliyoni 40 Frw

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 14 Nyakanga 2019 saa 01:26
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Gisagara bahoze mu bwigunge, abacuruzaga agataro n’abandi baburaga aho bagurishiriza umusaruro ukomoka ku buhinzi bishimira ko nyuma yo kwibumbira hamwe mu matsinda no kubakirwa iguriro rya kijyambere byakemuye ibyo bibazo.

Iryo guriro baryubakiwe mu Murenge wa Kibirizi ahazwi nko kuri Duwani; ryuzura ritwaye agera kuri Miliyoni 40 FRW.

Ryahawe abagore bagera kuri 570 bibumbiye hamwe mu matsinda 19 akora ubuhinzi n’ibindi bikorwa byo kwizigama.

Umwe mu bagore baricururizamo witwa Mukamusoni Marie Claire yavuze ko mbere yacuruzaga imboga n’imbuto abyikoreye ku mutwe ariko kuri ubu akora ubucuruzi atuje.

Ati “Nshuruza avoka n’imineke. Mbere nacuruzaga mbibungana ku mutwe ariko ubu iyo nejeje nzana hano nkagurisha cyangwa nkarangurira bagenzi banjye. Ubu hano ndatuje kandi mbasha kubona amafaranga yo kwifashisha no kuzigama.”

Perezida wa Koperative ‘Abihishyize hamwe Kibirizi Gisagara’, Anick Kantetere, ibumbiye hamwe abagore bari mu matsinda akorera muri iryo guriro avuga ko ribafasha byinshi.

Ati “Turihuriramo turi abagore 570 tuhazana imbuto, imboga, imyubati n’ibindi. Mbere umusaruro wacu warangirikaga ariko dusigaye tuwuzana hano ukagurishwa tukabona amafaranga; iyo usagutse tuwubika mu cyumba gikonjesha ntiwangirike.”

Iryo guriro ryubatswe ku bufatanye bw’ Akarere ka Gisagara n’Umuryango Mpuzamahanga Action Aid n’abagore bibumbiye mu matsinda.

Umukozi wa Association Duhozanye ushinzwe gushyira mu bikorwa umushinga uterwa inkunga na Action Aid ugamije gufasha abagore, Nkurikiye Jean Claude, yavuze ko ryagezweho ku bufatanye.

Ati “Rifite agaciro ka Miliyoni zigera kuri 40 kuko hari inyubako ubwayo ariko hakabaho no gutunganya icyumba gikonjesha gifite ibikoresho bigezweho; hari n’ubutaka ubwabwo.”

Iryo guriro rigizwe n’igice cyahariwe ubucuruzi, icyumba cy’inama, icyo kurereramo abana, ubuhunikiro, ahacururizwa inyama n’ikindi gikonjesha kibafasha kubika imbuto n’imboga kugira ngo bitangirika.

Abagore bahoze bigunze n'abacuruzaga ku gataro bishimira guhahabwa ahantu hashya ho gucururiza
Abahinzi bavuga ko umusaruro wabo utagipfa ubusa kuko bafite aho bawugurisha
Aha ni mu cyumba cyahariwe ububiko harimo imbabura za kijyambere
Iri guriro rigaragaramo ibicuruzwa bitandukanye birimo imboga n'imbuto
Iri guriro ryatwaye miliyoni 40 Frw

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza