Byabaye tariki 6 Mutarama 2021 mu karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Bwisige, Akagari ka Gihuke mu Mudugudu wa Nyakagera.
Uwo mugabo ubwo yamenyaga ko umugore we ari kumwe na mukuru we, yarabakurikiranye abasanga mu ishyamba barimo gusambana, ahita atema mukuru we ukuboko no mu mugongo aramukomeretsa cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix, yemeje iby’aya makuru, avuga ko uwahohotewe ari kwa muganga mu gihe uwakoze icyaha ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).
Yagize ati " Iryo hohoterwa ry’umugabo watemye mukuru we amuziza ko yamusambanyirije umugore ryarabaye, kugeza ubu uwo batemye ari mu Bitaro aho arimo kuvurwa ibikomere, uwamutemye yashyikirijwe RIB, kugira ngo akorerwe dosiye, hakorwa n’irindi perereza"
Meya Ndayambaje yihanangirije abaturage abasaba kutihanira mu gihe bagiranye ibibazo by’amakimbirane, ahubwo avuga ko bakwiye kubishyikiriza inzego bireba zikabafasha kubikemura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!