Kwamamaza

Gicumbi : Yafatanywe ibihumbi 638 by’amafaranga y’amakorano

Yanditswe kuya 6-10-2016 saa 09:33' na Thamimu Hakizimana


Mu Murenge wa Mutete ho mu Karere ka Gicumbi, umugabo yafashwe afite amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 638 y’amakorano.

Kuwa Kabiri tariki ya 4 Ukwakira 2016, ni bwo uyu mugabo ukomoka mu Karere ka Karongi yafashwe n’abaturage bo mu gasantere ka Gaseke mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi ari gushaka kubahangika amafaranga y’amakorano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Gasasira Innocent yabwiye IGIHE ko nyuma yo gufatanwa ayo mafaranga yahise ashyikirizwa inzego za polisi.

Yagize ati “ Yafatiwe mu gasantere ka Gaseke hafi y’ahitwa Kajevuba afite ibihumbi 638,000 by’amafaranga y’u Rwanda ariko ntabwo ari uwo muri ako gace kuko akomoka i Karongi."

Yakomeje avuga ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanwa hagendewe ku ngingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 1 Ugushyingo 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved