00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Umugabo yiyahuye nyuma yo gukubita inyundo umugore we n’umukazana

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 16 Kanama 2021 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Mbikamunda Jean Marie Vianney w’imyaka 45, wo mu Kagari ka Gishari, mu Murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi, wari usanzwe azwi mu bikorwa by’uburembetsi no gucuruza Kanyanga yiyahuye akoresheje umuti batera mu bihingwa nyuma yo gukubita inyundo mu mutwe umugore n’umukazana we.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo Mbikamunda yamenyekanye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 15 Kanama 2021.

Amakuru aturuka mu Murenge wa Rubaya, yemeza ko uyu mugabo wari uzwi mu itsinda ry’abarembetsi we n’abahungu be, yemeza ko yagiranye amakimbirane n’umugore we ahita amukubita inyundo mu mutwe mu buryo bukomeye.

Bivugwa ko Mbikamunda akimara gukora aya mahano umukazana we muri uwo mwanya yatabaye na we ahita amukubita inyundo mu mutwe abona kwiyahura akoresheje umuti bashyira mu myaka witwa kiyoda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, Bayingana Theogène, yemereye IGIHE ko uyu mugabo yiyahuye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we anashimangira ko yari amaze amezi abiri gusa afunguwe.

Yagize ati “Ni byo yiyahuye akoresheje umuti ushyirwamu myaka, ubusanzwe yari umuntu wakunze kurangwa n’ibikorwa by’uby’uburembetsi no gucuruza kanyanga ndetse no kuyitwara kandi yari yarananzwe kenshi ku buryo ubu yari amaze amezi abiri gusa afunguwe kuko ubwo aheruka gufungwa yari yazize gutema inka y’umukuru w’umudugudu ngo kuko yamutanzeho amakuru y’uburembetsi.”

Akomeza avuga ko uyu mugabo Mbikamunda akimara gukora aya mahano we n’umugore we ndetse n’umukazana we bahise bajyanwa mu Bitaro.

Ati “Twahise dutabara tumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Rubaya ariko na bo bahita bamwohereza ku Bitaro bya Byumba.”

Yongeyeho ko Umugore wa Nyakwigendera n ‘umukazana we kugeza ubu barembeye mu bitaro bya Byumba aboneraho gushishikariza abaturage kuva mu bikorwa by’uburembetsi nk’abaturiye hafi y’umupaka kuko bitemewe.

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .