Gicumbi: Umuyobozi w’Umudugudu yicishijwe amabuye n’ibyuma avuye ku irondo

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 12 Kamena 2018 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’umudugudu wa Gashinge mu kagari ka Kamatora mu Murenge wa Rushaki ho mu Karere ka Gicumbi, Mugarukiye Léandre, yicishijwe amabuye n’ibyuma avuye ku irondo mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rushaki, Asaba Gahima Emmanuel yemereye IGIHE amakuru y’urupfu rwuyu muyobozi, avuga ko basanze bigaragara ‘ko yatewe ibyuma ndetse n’amabuye.’

Uyu muyobozi yavuze ko nyakwigendera yari amaze imyaka isaga 15 ayobora umudugudu wa Gashinge, akaba yakundaga akazi.

Yakomeje agira ati "Yari umukozi w’inyangamugayo yakundaga akazi kandi abaturage bamwiyumvagamo. Ni nawe wari uhagarariye abandi bakuru b’imidugudu mu Murenge. Abacyekwa bamaze gutabwa muri yombi, RIB yatangiye gukora iperereza."

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Byumba ngo ukorerwe ibizamini. Mugarukiye yishwe afite imyaka 42 y’amavuko, asize umugore n’abana bane.

Si ubwa mbere mu Karere ka Gicumbi havugwa ubwicanyi nk’ubu, kuko muri Mata, Umuyobozi w’Umudugudu wa Gashiru yishwe n’umuturage ubwo yari atabajwe ngo yumve ikibazo cy’umusaza wari usanze abana babiri bari kumwiba ubuki.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza