00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Umugore w’imyaka 42 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 14

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 02:32
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bukurikiranye umugore w’imyaka 42 y’amavuko, ubarizwa mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Bushoki, ushinjwa gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko.

Icyo cyaha yagikoze ubwo yajyaga kureba umukecuru w’inshuti ye ngo ajye amufasha imirimo yo mu rugo avuye mu Karere ka Nyabihu, ahageze ahasanga umwuzukuru we w’umuhungu w’imyaka 14 wabanaga na Nyirakuru, baramumuha ngo bajye bararana ku buriri bumwe kuko inzu yari ntoya, ari bwo uwo mugore yahise yigarurira uwo mwana akajya arara amusambanya.

Mu gihe gito umwana yaje kubwira Nyirakuru ko uwo mugore bigeza nijoro agacunga asinziriye akamukuramo imyenda akamusambanya ariko kuko yari amaze gusaza ntiyabasha kubyumva ni bwo umwana abyibwiriye Umukuru w’Umudugudu bahita biyambaza inzego z’umutekano atabwa muri yombi.

Mu kwisobanura kwe uyu mugore ahakana icyaha aregwa, nyamara mu Bugenzacyaha yarabyemeraga nta gahato ndetse akanasobanura uko yabigenje.

Ubu uregwa afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Byumba.

Ku itariki ya 16 Nzeri 2021, ubushinjacyaha bwamuregeye urukiko bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Icyo cyaha nikimuhama azahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko nimero 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko nimero 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Urubanza ruzasomwa tariki 23 Nzeri 2021 saa mbili za mu gitondo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .