Gicumbi: Sosiyete z’Abashinwa Bonanza na Yong Feng zishyuriye mitiweli abantu 520

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Ukwakira 2018 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Sosiyete z’Abashinwa zikora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Bonanza Trading Company na Yong Feng, zatanze miliyoni 1.5 Frw agenewe kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ‘mitiweli’, abantu 520 batishoboye bo mu Murenge wa Muko, Akarere ka Gicumbi.

Iyi nkunga yatanzwe ku wa Gatandatu ubwo abakozi b’izi sosiyete bifatanyaga n’abaturage bo mu Mudugudu wa Cyamuhinda, gukora umuganda rusange, basiza ahazubakwa amarerero.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Yong Feng na Bonanza Trading Company, Andy Zhang, yavuze ko nk’abashoramari bahiriwe mu Rwanda, bishimira umutekano n’uburyo bakiriwe neza muri iki gihugu.

Yakomeje avuga ko bishimiye cyane gahunda igihugu cyihaye, aho buri muturage agomba kugira ubwishingizi bwo kwivuza, bigatuma abasha kwivuza umwaka wose.

Ati “Twasanze nk’abashoramari bakorera mu gihugu cyiza nk’u Rwanda, tugomba gutanga inkunga ifasha abaturage gukomeza kugira imbaraga n’ibitekerezo byubaka igihugu. Niyo mpamvu twaje gukora umuganda, tukanishyurira imiryango itishoboye 100 igizwe n’abantu 520 ubwishingizi bwo kwivuza mu mwaka wa 2018-2019 kugira ngo bazabashe kubona serivisi z’ubuvuzi.”

Yanavuze ko bagitangira gukorera mu Rwanda bamenye gahunda nziza y’umuganda rusange ngarukakakwezi, bakaba bahisemo kwifatanya n’abaturage bo muri Muko mu kugaragariza Abanyarwanda ko ari gahunda nziza y’igihugu ireba n’umunyamahanga mu kubaka igihugu, Afurika n’Isi.

Andy Zhang yavuze ko nubwo ari abanyamahanga, ni Abanyarwanda kuko bakorera mu gihugu banabamo. Kubw’ibyo, ahamya ko ari ngombwa kwitabira gahunda zo kubaka igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Kayiranga Théobald, yabwiye IGIHE ko iyi nkunga igiye gufasha abari barananiwe kwiyishyurira mitiweli kubera ibiza by’imvura byabiciye imyaka.

Ati “Igihembwe cy’ihinga gishize nticyabaye cyiza muri rusange kuko imvura nyinshi yishe imyaka yatumaga abaturage benshi babasha kwishyura mitiweli. Kwishyurira ubwishingizi bwo kwivuza abantu 520 ni inkunga ikomeye.”

Kayiranga yavuze ko ubwitabire bwo gutanga mitiweli bwari ku kigero cya 89.4% mu 2017 ariko ubu baracyari inyuma kuko imvura yishe imyaka abaturage baba bitezeho amafaranga yo kwishyura mitiweli, irimo ingano, ibigori n’ibishyimbo.

Sosiyete z’Abashinwa zikora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Bonanza Trading Company na Yong Feng babanje gukorana umuganda n'abaturage
Bonanza na Yong Feng bagaragaje ko ari iby'ingenzi kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu
Batanze miliyoni 1.5 Frw agenewe kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ‘mitiweli’, abantu 520 batishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza