Kwamamaza

Gicumbi:Polisi yatwitse ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 17 Frw

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 13:11' na Pacifique Ntakirutimana


Polisi yo mu Karere ka Gicumbi yatwitse inamena ibiyobyabwenge bifite agaciro gasaga miliyoni cumi na zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2016, imbere yabaturage bo mu Murenge wa Cyumba.

Ibiyobyabwenge byatwitswe ni ibyafatiwe mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Gicumbi cyane ikora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Birimo litiro 2860 za Kanyanga, udupfunyina 446 twa mayirungi, amakarito 441y’inzoga yitwa Suzi, amasashe 19680 ya Blue Sky n’amasashe 240 y’inzoga yitwa Kitoko, bifite agaciro ka miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

Spt. Steven Gaga ukuriye Polisi mu Karere ka Gicumbi avuga ko urebye ibyaha bikorerwa muri aka Karere rimwe na rimwe bikaba intandaro y’impfu bikorwa n’abanyoye ibiyobyabwenge cyane Kanyanga.

Spt. Gaga ashima abaturage bakomeza gutanga amakuru y’aho babonye cyangwa bakeka ko hari ibiyobyabwenge kandi akizeza ko Polisi y’igihugu itazatezuka guhangana n’iki kibazo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi busanga hari icyizere cy’uko hari igihe kizagera ibiyobyabwenge bikaba umugani ariko ngo abaturage bakomeje kubigiramo uruhare.

Mudaheranwa Juvenal, Umuyobozi w’aka karere, yagize ati “ Icyizere cy’uko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kizashira muri Gicumbi kirahari kuko iyo ureba ibi byose tugenda dutwika biba byafashwe ahanini abaturage babigizemo uruhare, kandi mbere babikingiraga ikibaba. Ibi biragaragaza ko na bo bagenda babivaho. Turasaba abayobozi gukomeza gusobanurira abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge banafasha ababivuyemo kugaruka mu buzima busanzwe bakabona ibyo bakora bibabeshaho.”

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ibiyobyabwenge byangijwe ngo ni ibituruka muri Uganda
Inzego z'umutekano zakurikiranye iki gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafashwe

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved