Kwamamaza

Gicumbi:Polisi yagaruye umwana w’amezi abiri wari waribwe ajyanwa Uganda

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 21:18' na Pacifique Ntakirutimana


Hari hashize iminsi itanu umwana w’amezi abiri witwa Igiraneza Céline yibwe none kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kanama 2016 Polisi y’u Rwanda ifatanije n’iya Uganda yabashije kumugarura ashyikirizwa ababyeyi be mu Murenge wa Rushaki.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rushaki buvuga ko amakuru y’ibura ry’uyu mwana yatangiye kumenyekana tariki ya 14 Kanama ubwo nyina umubyara yari yagiye gusura iwabo ari na ho yibiwe.

Umukozi w’Umurenge wa Rushaki ushinzwe irangamimerere, Mugiraneza Wellars aganira na IGIHE yagize ati“ Uyu mwana yibwe n’umuntu waje aho nyina yari amuterura bisanzwe, aza kuyembayemba bagirango ari hafi kuko yari umuturanyi w’urwo rugo nyuma bategereza ko agaruka baraheba nibwo twatangiye gushakisha dufatanije na Polisi tumenya ko uwamujyanye yambutse ajya Uganda.”

Cyomugisha Béatrice nyina wa Igiraneza, yashimiye bikomeye Polisi y’igihugu kuba yamugaruriye umwana. Ati“Ni igitangaza gikomeye;nawe ibaze umwana w’amezi abiri kuba narimaze iminsi itanu ntamufite nari naramaze kwiheba ntekereza ko atakiriho ariko none yabonetse.

Ndashimira cyane Polisi kuko yakomeje kudufasha gushakisha kugeza abonetse.”

Biravugwa ko uyu mwana yari yibwe n’umugore wari ufite umugabo muri Uganda ariko aza kumwirukana kuko yari yarabuze urubyaro, ubu ngo akaba yarashakaga gusubirana n’uwo mugamo amwereka ko yabyaye.

Icyakora ngo umugabo ntiyabyemeye kuko ari na we watanze amakuru kuri Polisi ya Uganda ko uyu mugore yazanye umwana w’uruhinja kandi atarabyaye ari na bwo yaje gutabwa muri yombi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Supt Steven Gaga, yatangaje ko babashije kubona uyu mwana binyuze mu mikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda.

Yagize ati“ Tumaze kumenya ko uyu mwana yabuze twihutiye gushakisha amakuru twifashishije abaturage nyuma tuza kumenya ko yatwawe n’umugore akamujyana Uganda ni bwo rero twakoranye na Polisi yaho uriya mugore atabwa muri yombi ndetse banamusangana umwana twihutiye rero kugarura umwana ubu twamushikirije ababyeyi be.”

Polisi y’igihugu isaba ababyeyi guhora bari maso, bakita cyane ku kumenya amakuru y’aho abana babo bari n’uko bameze baba abato cyangwa abakuru.

Uyu mukobwa ukekwaho kwiba umwana magingo aya akaba aracyafungiye muri Uganda, hakaba hategerejwe ko amategeko y’ibihugu byombi agendanye no guhererekanya abanyabyaha akurikizwa akaba yagarurwa mu Rwanda kugira ngo aburanishwe n’inkiko zo mu Rwanda.

Igiraneza wari waribwe yagaruriwe ababyeyi be

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved