Gicumbi: Minisitiri Gashumba yasabye abaturage kwirinda ubushurashuzi n’ubuharike

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 30 Kamena 2019 saa 01:44
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima Diane Gashumba yasabye Abaturage b’umurenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi kwirinda ingeso zo gushurashura no guharika kugira ngo bagere ku iterambere.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yifatanyaga n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza Ukwezi kwa Kamena.

Uyu muganda wakorewe mu murenge wa Rutare , hasanwa umuhanda Ruti-Gisuma-Rwafandi.

Nyuma y’umuganda, Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba yabibukije ko bagomba kugendera kure ingeso yo gushurashura ndetse bakirinda no guharika abagore babo.

Gashumba yavuze ko ubuharike n’ubushurashuzi ari imwe mu nzira zishobora kubakururira indwara z’ibyorezo nka SIDA, bikabadindiza mu iterambere.

Yasabye kandi kwirinda indwara bimakaza isuku mu buzima bwabo bwa buri munsi, abibutsa ko aribo bakwiye gufata iya mbere mu guharanira ko ubuzima bwabo buba bwiza birinda ibiyobyabwenge banashishikarira gukora siporo.

Aba baturage banagejejweho ubukangurambaga bwa "BAHO NEZA" bw’Umuryango Imbuto Foundation, bugamije kubegereza serivisi z’ubuvuzi no guhindura imyumvire, bakumva ko kubaho neza kwabo bagomba kubigiramo uruhare.

Habanje gukorwa muganda hasanwa umuhanda Ruti-Gisuma-Rwafandi
Minisitiri w’ubuzima Diane Gashumba yasabye Abaturage b’umurenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi kwirinda ingeso zo gushurashura no guharika
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Gatabazi JMV aganiriza abaturage nyuma y'umuganda
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine asobanurira abaturage ubukangurambaga bwa 'Baho Neza'
Umuganda urangiye abaturage bacinye akadiho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza