Kwamamaza

Gicumbi:Kutamenya gukoresha ifumbire, intandaro y’umusaruro mucye

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 13:55' na Pacifique Ntakirutimana


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB),kiratangaza ko hakiri abahinzi bataritabira gukoresha ifumbire mvaruganda bakitwaza ko baba bafite iy’imborera nyamara na yo hari benshi bataramenya kuyitegura ku buryo ibaha umusaruro.

Abahinzi benshi muri iki gihe bavuga ko umusaruro wagabanutse,ahanini bagashyira imbere kukuba ikirere kitarababereye cyiza ariko hari n’abavuga ko byatewe no kutabona ifumbire ku gihe.

Inzego zifite ubuhinzi mu nshingano zivuga ko ibyo abahinzi bavuga ari urwitwazo, mu Karere ka Gicumbi by’umwihariko mu gihe bivugwa ko ubworozi bugenda butera imbere.

Zimwe mu nama RAB iha abahinzi ngo ni ukumenya gutegura neza ifumbire kugira ngo igihe cy’ihinga kizagere yaramaze gushya kandi ko imborera igombakunganirana n’ifumbire mvaruganda.

Umuyobozi wa RAB mu Ntara y’Amajyaruguru, Izamuhaye Jean Claude aganira na IGIHE kuri iki kibazo yagize ati“ Hari igihe abahinzi babura umusaruro kubera ubumenyi bucye; urugero benshi iyo batangiye gushyira imbuto mu butaka usanga bari gushiramo ya fumbire bakivana mu biraro kandi si byo.

Ifumbire nk’iyo iba igomba kuzakora mu gihembwe kizakurikiraho kuko iba itarahora bisaba rero ko abahinzi bongera kwibuka kubika ifumbire mu ngarani bakazayikoresha yaramaze kubora ihiye neza. Ikindi ntibumve ko ihagije ubwayo, nibibuke kuvanga n’imvaruganda, icyo gihe umusaruro uzaboneka nta kabuza.”

Mu rwego rwo gufasha abahinzi kwitabira gukoresha amafumbire ameze neza kandi ku gihe, mu Ntara y’Amajyaruguru RAB iriho irakorana n’abakangurambaga b’ubuhinzi muri buri Mudugudu, aho abahinzi baba bafite icyo bise Akarimashuri bahuriramo bagasobanurirwa uburyo bwo guhinga imbuto zitandukanye no gukoresha amafumbire ku buryo byatanga umusaruro mwiza.

Ibi ni byo basaba umuhinzi gutaha akabikora mu mirima ye ariko abo bajyanama bakanamukurikiranira hafi bareba niba koko inama ahabwa azikurikiza.

Ikindi RAB magingo aya isanga ibibazo byagiye byumvikana muguha ifumbire ya nkunganire mu bahinzi bitazongera kubaho kuko igiye kujya itangwa binyuze mu Nkeragutabara, aho umuhinzi azajya ahabwa ifumbire azwi neza n’ubutaka agiye guhinga cyane ko ubu usaba ifumbire abanza kwerekana icyangombwa cy’ubutaka agiye guhingaho akanafashwa kumenya ingano y’ifumbire akenera.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved