Kwamamaza

Gicumbi: Batatu baguye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi

Yanditswe kuya 18-08-2016 saa 16:22' na Thamimu Hakizimana


Imodoka ya sosiyete itwara abagenzi ya Stella yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru yakoze impanuka ihitana abantu batatu mu bari bayirimo.

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane ahagana saa munani yabereye mu kagali ka Kabuga, mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda,CIP Emmanuel Kabanda, yatangaje ko imodoka ya sosiyete ya Stella yarenze umuhanda igwa mu manga, abantu batatu bahita bahasiga ubuzima naho abagera kuri 17 barakomereka.

Abantu batatu barimo abagabo babiri n’umugore umwe bahise bahasiga ubuzima, naho abasaga 15 barakomereka bikomeye, mu gihe babiri bakomeretse bisanzwe. Umushoferi wari utwaye iyi modoka witwa Ndayambaje Felix ari muri abo bitabye Imana.

Abaguye ndetse n’abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa mu bitaro bya Byumba. Iperereza ryahise ritangira mu rwego rwo gushaka kumenya icyateye iyi mpanuka.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved