Kwamamaza

Gicumbi: Aborozi barataka igihombo baterwa no kutabona isoko ry’amata

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 20:52' na Pacifique Ntakirutimana


Bamwe mu borozi b’inka bo mu Karere ka Gicumbi baravuga ko bahura n’igihombo gikomeye baterwa no kubura isoko ry’umukamo wabo cyane amata bakama ku mugoroba bityo ngo bigatuma babura ubushobozi bwo kugaburira inka zabo cyane muri iki gihe cy’impeshyi.

Gicumbi ni kamwe mu Turere twitabiriye ku ikubitiro gahunda yo kurorera mu biraro ndetse ndetse no guhindura amaraso y’ inka zabo cyane bitabira guteza intanga.

Kuri ubu aka Karere kari mu twambere mu Rwanda dufite umukamo utubutse kuko ku munsi aborozi bagemura ku isoko litiro z’amata zisaga ibihumbi 65 zakamwe mu gitondo gusa.

Iyi ngano y’amata ubuyobozi bw’Akarere buyivuga buhereye ku yo amakusanyirizo atandukanye yakira ku munsi, nyamara waganira na bamwe mu borozi bakakubwira ko ubundi izi litiro zishobora kurenga kuko ngo nta masoko ahagije bafite bityo hakaba abemera kuyatangira ku giciro kiri hasi bayaha abo bita abamamyi.

Ikibazo gikomeye aborozi batandukanye bahurizaho ariko ni ukubura aho bagurisha amata bakama ku mugoroba bigatuma bamwe batabona umusaruro baba biteze nyamara ngo baba baratakaje imbaraga nyinshi.

Gakumba Straton ni umwe mu baganiriye na IGIHE; avuga ko babonewe isoko ry’amata yo kumugoroba umworozi muri Gicumbi yatera imbere.

Ati“ Urabona nk’ubu jyewe mu gitondo mbasha kubona nibura litiro 47, kumugoroba nabwo nakama kuko mba ngomba gusigira inyana nkabona litito 30, ngaho tekereza ayo mata angana gutyo tudafite aho tuyagurisha! Kandi tuba dukeneye no kugura ibiryo byazo cyane nk’ubu turi mu gihe cy’izuba ubwatsi burabura tugahangayika rwose tubashije kubona isoko ry’ayo mata byadufasha gutera imbere kuko ubusanzwe Gicumbi iberanye n’ubworozi bw’inka.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB,kivuga ko umuti w’iki kibazo utegerejwe ku ruganda ruzajya rutunganya amata kuri ubu ruriho rwubakwa ku Mukamira mu Ntara y’Uburengerazuba igihe ruzaba rutangiye gukora.

Dr Shayaka Innocent, umukozi wa RAB ushinzwe ubworozi mu Ntara y’Amajyaruguru yagize ati“ Icyo kibazo koko kirahari kandi si ino muri Gicumbi gusa kiri, ariko turizera ko ruriya ruganda ruzajya rutunganya amata rwa Mukamira nirwuzura hari icyo ruzakemura rufatanije n’izi zari zisanzwe nk’Inyange, ikindi ni ugukangurira abashoramari ko bakomeza gushora imari yabo mubikorwa byo gutunganya amata kuko mu Rwanda ubworozi buri gutera imbere ku buryo bugaragara.”

Magingo aya mu Karere ka Gicumbi harabarurwa inka zigera ku 72765 ari nazo zirimo izikamwa amata agera kuri litiro 65300.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved