Kwamamaza

Gicumbi:Abamotari bijejwe umutekano wabo igihe batanze amakuru y’abakekwaho ibyaha

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 14:21' na Pacifique Ntakirutimana


Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu mu Karere ka Gicumbi bwizeje abakora umurimo wo gutwara abantu kuri moto, ko batagomba kugira impungenge z’umutekano wabo igihe bafatanije na Polisi mu kugaragaza abanyabyaha mu rwego rwo kubikumira bitaraba.

Iyi ni imwe mu ngingo nyamukuru zagarutsweho mu nama yari yahuje abamotari bokorera mu Karere ka Gicumbi n’ubuyobozi bwa Polisi muri aka Karere kuri uyu wa kabiri Kanama tariki ya 23 umwaka wa 2016, mu rwego rwo kurebera hamwe uko bafatanya gukumira ibyaha bitaraba no gufatanya gukemura bimwe mu bibazo bikunze kugaragara mu bamotari.

Ni kenshi Polisi y’igihugu isaba abamotari n’abandi bafite imirimo yo gutwara abantu gufatanya nayo cyane mu gutanga amakuru ku gihe y’aho bacyeka ko hakorerwa ibyaha kuko mu mirimo yabo bahura n’abantu benshi batandukanye.

Mu Karere ka Gicumbi by’umwihariko abamotari bakaba bakunze gutungwa agatoki ko rimwe na rimwe hari bamwe bakorana bya hafi n’abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge nka Kanyanga.

Nsanzimana Evariste,umwe mu bamotari bakorera muri Gicumbi yagize ati“ Ibyo Polisi idusaba birashoboka kuko duhura n’abantu benshi kandi bamwe tuba tunabazi ariko tugira impungenge z’umutekano wacu kuko utanga amakuru y’ahari kanyanga abayikora bagafatwa nyuma y’iminsi micye bakarekurwa bagera hanze bakamenya ko ari wowe wabatanze bakaba bakwica;icyo kintu rwose kiduteye impungenge.”

Kuri izi mpungenge Spt Steven Gaga uyobora Polisi mu Karere ka Gicumbi yavuze ko badakwiye gutinya kuko hari uburyo batangamo amakuru mu ibanga.

Ati“ Nta mpamvu yo gutinya kuko Polisi y’igihugu ifite uburyo ifasha abayiha amakuru kubikora mu ibanga n’iyo bibaye ngombwa ko uwayaduhaye ajya gushinja ashinja cyane ku makuru y’ibanga tumufasha kutabonana n’uwo ashinja.”

Muri iyi nama abamotari basabwe gukomeza gukorera mu makoperative kuko byagaragaye ko aho babishyizemo imbaraga byabafashije kwiteza imbere mu buryo bwihuse.

Kugeza ubu muri Gicumbi habarurwa amakoperative y’abamotari agizwe n’abanyamuryango basaga magana atatu.

Abamotari basabwe kutitinya mu gutanga amakuru y'ahakekwa ibyaha

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved