00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Abakozi babiri b’akarere birukanywe ku kazi

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 14 Kanama 2021 saa 02:25
Yasuwe :
0 0

Abakozi babiri bakoreraga mu Ishami ry’Ubutaka n’Ibikorwaremezo, One Stop Center, mu Karere ka Gicumbi birukanywe ku mirimo yabo bazira gutanga serivisi mbi.

Abirukanywe barimo uwari umuyobozi w’Ishami ry’Ubutaka n’Ibikorwaremezo mu Karere ka Gicumbi n’uwari ushinzwe gukurikirana iby’amazi muri iri shami.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yavuze ko icyemezo cyo guhagarika aba bakozi cyafashwe nyuma y’uko bigaragaye ko batanozaga serivisi no kutazitangira igihe mu nshingano zabo za buri munsi.

Ati “Twabahagaritse kubera kutuzuza inshingano bashinzwe umunsi ku munsi, harimo kutanoza serivisi no kutazitangira igihe, ibi bikagira ingaruka mu kwihutisha iterambere ry’abaturage n’imikorere y’akarere muri rusange. Twagerageje kubagira inama no kubasaba ibisobanuro nk’uko amategeko abiteganya kugeza n’aho n’akanama gakurikirana imyitwarire mbonezamurimo kabikurikiranye kagatanga raporo ariyo twashingiyeho dufata umwanzuro.”

Akomeza agira ati “Mu gihe hataraboneka ababasimbura mu buryo bwemewe n’amategeko, turashyiramo abantu baba bakora izo nshingano by’agateganyo mu rwego rwo gutuma serivisi zikenewe zidahagarara.”

Meya Ndayambaje agira inama abandi bakozi b’akarere gukomeza gukora akazi baba bashinzwe neza bazirikana ko ibyo bakora byose biba bigamije guteza imbere abaturage.

Ati “Icyo nibutsa abakozi bagenzi banjye ni ugukomeza kugendera ku murongo igihugu cyacu cyahisemo ko umuturage ari ku isonga, ntabwo tumuha ibisagutse nta n’ubwo ibyo tumukorera ari imbabazi, ni ishingano tuba dufite kandi tuba turi intumwa z’abaturage kugira ngo tubageze aho igihugu cyifuza ko bagera.”

Muri serivisi zitanoze bashinjwa harimo kurangarana ababagana bashaka serivisi mu Ishami ry’Ubutaka n’Ibikorwaremezo, gutinda gutanga ibyangombwa by’ubutaka n’ibyo kubaka, abaturage batabarurirwa ngo bahabwe ingurane ku hacishwa ibikorwaremezo n’ibindi bijyanye n’inshingano bari bashinzwe.

Abakozi babiri bo mu Ishami ry'Ubutaka n'Ibikorwaremezo mu Karere ka Gicumbi birukanywe ku mirimo bazira gutanga serivisi mbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .